Bugesera: Hashojwe icyumweru cy’Umujyanama, Njyanama y’Akarere n’abaturage bataha ibiro by’Akagari ka kagomasi byatwaye Miliyoni 24.

542
RPF

Njyanama y’Akarere ka Bugesera hamwe n’abaturage batashye ku mugaragaro ibiro by’akagari ka kagomasi biri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera byitezweho gukomeza gutangirwamo serivice nziza zihabwa abaturage no gukemurirwa ibibazo ahantu heza.

Ni ibiro byatashywe kuri uyu wa gatanu tariki 31Gicurasi 2024, bitahwa na Njyanama y’Akarere ka Bugesera mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe Umujyanama bari bamazemo iminsi. Ibiro by’Akagari ka kagomasi bikaba byaruzuye bitwaye Miliyoni 24. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Madame Umulisa Marie Claire, yavuze ko ibiro by’akagari ka kagomasi byari ibiro biteye ipfunwe n’inkeke ku babikoreramo ndetse n’ibyago byateza impanuka ku baje kuhashakira serivice, yakomeje ashimira Njyanama y’Akarere ka Bugesera yakoze ubuvugizi maze ka kavugururwa ndetse ka kubakwa bushyashya.

Ibiro by’akagari byubatswe mu buryo bugezweho

Abaturage nabo bahamya ko ibiro by’Akagari ka kagomasi byari ibiro bitajyane n’icyerekezo ko mbere kari Akagari kubatswe ku kwihuza kw’abaturage nyuma kaza kugwa ndetse kanameneka amadirishya, nk’uko bigarukwaho na Nyirazirikana Leoncie.

Ati:” Akagari twari dufite, kari karubatswe n’abaturage bari bashyizeho umuganda no kuri leta, ariko rwose Akagari kari gateye isoni, warahageraga ukagira ngo ni inzu y’umupfakazi utagira umugabo. Kari karamenetse igipande kimwe, wareba ukabona kazagwa. Wareba n’amabati yako ukagira isoni.

Mugenzi we Uwiringiyimana Cloudette nawe ati:”Mbere wabonaga ari Akagari katagendwamo, wabonaga uri imbere ko kakugwira, kari gahomeshejwe amase.”

Bishimira ko ubu ibiro by’Akagari ka kagomasi bahawe kajyanye n’igihe ko uko gasa ubu ugereranije na mbere bishimishije kukabona.

Bwana Bicamumpaka lldephonse Umunyamabanga w’lnama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yavuze ko ibiro by’Akagari byubatswe byari mu bibazo bari babasabye umwaka ushize, bahita bagashyira mu bigomba kuzakorerwaho ubuvugizi kakubakwa bushyashya.

Yagize ati:”Nta biro by’Akagari bagiraga, ariko umwaka ushize barabidusabye duhita tubishyira mu ngengo y’imari. Kano Kagari gahagaze Miliyoni 24 ariko kandi hatabariwemo imiganda y’ibikorwa by’abaturage bagize Umurenge wa Gashora.

Yasabye abaturage batuye muri aka Kagari ku gasigasira bagafata neza birinda ibyakongera ku kangiriza.

Bicamumpaka yakomeje avuga ko ibyo abaturage bari babatumye nk’ibyifuzo n’ibibazo ngo babavuganireho nka Njyanama babigezeho ku kigero cya 98%. Ibikorwa byose by’umwaka urangiye 2023/2024 bikaba byaratwaye ingengo y’imari ya Miliyari 41 n’imisago nk’uko yabisobanuye.

Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasoje icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangiye tariki 25 Gicurasi 2024 gisozwa tariki 31 Gicurasi 2024. 

Hafatwa ibindi bibazo n’ibyifuzo by’abaturage bazabavuganiraho muri 2024/2025 birimo iby’amazi n’umuriro bitaregerezwa abaturage ku kigero cyo hejuru, amazu agomba kuzubakwa no gusanwa, imihanda igomba kuzakorwa, utugari 5 tugomba kuzubakwa no gusanwa, n’ibindi bikorwa bizahabwa inzira n’umurongo ngo bikemurwe.

(Habimana Ramadhan umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.