Gasabo:Haravugwa abahesha b’inkiko bimanye amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside

565
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo, buvuga ko hari abahesha b’inkiko bahishe amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside, bikabaviramo kutishyurwa imitungo yabo yangijwe, Perezida wa IBUKA muri ako Karere, Théogène Kabagambire, akaba yabitangarije abitabiriye gahunda yo Kwibuka yabereye mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera, ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024.

Iki kigo cyiciwemo Abapadiri n’Ababikira 17 nyuma y’uko Abatutsi barenga 4,500 bari bahavuye bahungira ahandi, mbere y’uko Jenoside itangira ku itariki ya 7 Mata 1994.

IBUKA ivuga ko uko gutinda guhabwa Ubutabera byahaye amahirwe bamwe mu bakoze Jenoside, basabwa kwishyura imitungo, kuko Umujyi wa Kigali ubimura batishyuye, ndetse hakaba n’abarokotse bagenda bitaba Imana bikarangirira aho.

Kabagambire avuga ko muri rusange inzibutso 10 z’Akarere ka Gasabo zishyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 133,470, abatarabashije kuboneka bakaba ari abajugunywe mu migezi no mu biyaga, ndetse n’abatarerekanwa barimo imiryango 53 muri Gasagara i Rusororo, yari igizwe n’abantu bikekwa ko bagera kuri 600.

Kwibuka30

Kabagambire avuga ko abishe abantu nta cyo bakora ngo bagaruke, ariko agasaba ugifite ubumuntu kugaragaza ahashyizwe imibiri itaraboneka, ndetse no kwishyura imitungo yangijwe ku babihamijwe n’inkiko.

Yungamo ko ibibazo byatumye bamwe batishyura imitungo yangijwe muri Jenoside, byatewe n’abahesha b’inkiko bikekwa ko bifatanyije n’abayisahuye.

Yagize ati ;”Hari aba ’huissiers’(abahesha b’inkiko) bagiye biba bagatwara amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside, none ubu banze kuyagarura kugira ngo babone uko bishyuza, wagira ngo babikoze babishaka.”
Kabagambire avuga ko nta mibare afite y’abarokotse Jenoside bishyuza imitungo yabo yangijwe, ariko ngo amadosiye yabo ari mu maboko ya bamwe mu bahesha b’inkiko bakoreye mu Mirenge ya Kimihurura na Kacyiru.

Hari aho IBUKA ngo yumvise bamwe mu bishyuzwa baragiye bagurisha kuri iyo mitungo yagombaga guhabwa abarokotse Jenoside, ndetse n’aho yatanzwe yose muri gahunda zo kwimura abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine, yizeza ko imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zujuje ibisabwa zizarangizwa muri uyu mwaka wa 2024.
Urujeni yagize ati “Dufite gahunda y’uko muri uyu mwaka wa 2024, imanza zujuje ibisabwa, ni ukuvuga abakatiwe n’inkiko Gacaca bakaba bakidegembya batishyura, ndetse n’ababishyuza bakaba bahari, uyu mwaka uzarangira izo manza zose zerekeranye n’imitungo zararangijwe.”

Urujeni avuga ko bazakomeza no guhuza abafite imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zikirimo imbogamizi, kugira ngo na bo bahabwe Ubutabera.

SRC: Kigali today

Leave A Reply

Your email address will not be published.