Sénégal: Perezida Macky Sall ntaziyamamaza mu matora ya 2024

3,417
Kwibuka30

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yatangaje ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha, nyuma y’impaka n’ibihuha byinshi byavugaga ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, Perezida Macky Sall, yatangaje ko icyemezo cye yagitekerejeho igihe kirekire bityo ataziyamamaza nubwo itegeko nshinga rimuha uburenganzira.

Kwibuka30

Ati:“Ndabizi ko iki cyemezo gitungura abantu bose banshyigikiye ndetse n’abifuzaga ko nkomeza kubaka Sénégal ariko iki gihugu kirenze njyewe kandi cyuzuyemo abayobozi bashoboye bashobora kugeza igihugu ku rundi rwego”.

Perezida Macky Sall yavuze ko manda ya 2019 yari iya kabiri kuri we ikaba n’iya nyuma. Yatowe bwa mbere mu 2012 muri manda y’imyaka irindwi, yongera gutorwa mu 2019 muri manda y’imyaka itanu nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga rigena ko manda ntarengwa za Perezida ari ebyiri.

Abamushyigikiye bakunze kumusaba kongera kwiyamamaza kuko manda ya mbere yo kuvugurura itegeko nshinga itabarwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.