Bugesera: Siporo idasanzwe y’abagore yasize bijeje uwabasubije agaciro kutazamutenguha.
Abagore bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bamaze imyaka 30 ishize babasubijwe agaciro bari barambuwe, ibyo bakavuga ko babikesha Perezida Kagame, banamushimira by’umwihariko nk’abagore ku byo amaze kubagezaho ubu bakaba bari mu bubashywe kandi bafata ibyemezo mu nzego zitandukanye.
Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024 muri Siporo rusange idasanzwe yateguwe n’abagore, mu kuzirikana ibyo igihugu kimaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 harimo n’ukuboko k’umugore.
Ni igikorwa cya Siporo rusange idasanzwe y’abagore bafatanyijemo n’abandi baturage b’Akarere ka Bugesera yatangiriye ku isoko ry’Akarere ka Bugesera riherereye mu Murenge wa Nyamata, isorezwa kuri sitade y’Akarere ka Bugesera, hanapimwa indwara zitandura kubushake.
Abagore bakaba na ba “mutima w’urugo”, bagaragaza ko mbere babyinagazwaga, bagashyirwa inyuma mu bikorwa byose aho wasangaga nta gaciro bafite, bagafatwa nk’abo kwita ku rugo gusa nta kindi bashoboye gukora.
Bakomeza bavuga ko nyuma y’imyaka 30 ishize Perezida yabasubije agaciro bari barambuwe, ko yabahaye amahirwe angana n’ay’abagabo, abashyira mu myanya itandukanye aho nabo bafata ibyemezo ku bikorerwa igihugu.
Munganyinka Chantal ni umugore wemeza ko Perezida yabasubije agaciro nk’abagore, yagize ati:”Imyaka 30 tumaze, uruhare rw’umudamu mu iterambere ry’igihugu ni runini cyane, nabyo tukabikesha Perezida wakomeje kuduha agaciro, akamenya ko umugore ashoboye, ni byinshi rero umudamu yakoze muri iyi myaka 30, dufite byinshi twabonye, ntabwo twari twarigeze tubona aho umugore agira ijambo.”
Yakomeje agira ati:”Uwaduhaye agaciro, akatugira abantu, akagira igihugu uko gisa gutya, umuntu wagiye nyuma y’imyaka 30 agarutse nawe ubwe yavuga ati’ uwagize iki gihugu gutya niwe ukwiye kugikomeza. Tuzamutora rero turabimwijeje kugira ngo akomereze aho yari agereje.“
Iribagiza Ange nawe wari witabiriye Siporo rusange idasanzwe y’abagore nawe yemeza ko iyi Siporo bakoze nk’abagore ishimangira imiyoborere myiza ariyo ituma umugore yumva ko ashoboye kandi afite imbaraga.
Yagize ati: “Siporo y’uyu munsi ntabwo isanzwe, ni Siporo ikomeye cyane yabaye ku rwego rw’igihugu, ni imbaraga yaduhaye, mu by’ukuri akenshi abadamu twiyambura imbaraga tukumva ko tudashoboye ariko ubuyobozi bwacu bwakomeje kuduha imbaraga no kutwereka ko dushoboye cyane.“
Yakomeje ati: “Umuyobozi wacu Perezida wa Repuburika y’Urwanda yaduhaye imbaraga, tumuri inyuma kuko ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, yaduteje imbere mu buryo dushoboye, yatweretse ko dushoboye kandi mu by’ukuri abadamu tumaze kugera kure, tumuri inyuma rero kuko nta wundi dutekereza waduha imbaraga nk’izo.“
Mutumwinka Imerde Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, yibukije abagore ko hari uruhare nabo bafite rwo kubaka igihugu batanga ibitekerezo byiza kandi byubaka.
Yagize ati: “Nagira ngo nibutse abagore uruhare dufite mu kubaka igihugu cyacu, dufite uruhare rukomeye kandi turasabwa kurukomeza, turasabwa gutekereza ingamba zose zishoboka zo kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere[…]abagore rero niba turimo gushaka kubaka igihugu cyacu, duhera mu isibo aho dutuye tukazamuka mu rwego rw’imidugudu, akagari tukageza ku Karere bityo no ku rwego rw’igihugu.“
Yakomeje ati:”Tugomba kugira uruhare mu bikorwa bitegurwa ndetse bikanakorwa mu iterambere ry’Akarere kacu. Murabizi hajya habaho igihe cy’ikusanyabitekerezo bijya mu gitabo gikurwamo imigambi cyangwa se ibikorwa by’Akarere ateganya gukora kugira ngo karusheho gutera imbere, dufite rero uruhare runini gutangamo ibitekerezo.”
Yungamo ati: “ikindi kirimo twagira ngo abagore twongere gufata umwanya twishimira ibyagezweho muri iki gihe cy’imyaka 30, twagira ngo turwishimire, hanyuma twongere dushyiremo imbaraga kugira ngo tugere ku bindi bikorwa birenze kuri ibi ngibi.“
Yakomeje avuga ko ibimaze kugerwaho hari uwabibagejejeho ko ariwe bakomezanya, abwira abagore kwitegura kuzatora neza no gushyigikira umukandida 100%.
Twibutse ko iyi siporo yabareye mu mirenge yose 15 igize Akarere ka Bugesera ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Siporo ni ubuzima, abagore twagiye.” Ikaba yageze ku ntego kuko yitabiriwe n’abagore nk’uko byifuzwaga.
(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera)
Comments are closed.