Menya uyu mugore wiyise umugabo agashinga kompanyi ya ‘softwares’ yamugize umuherwe uzwi ku isi

680
Kwibuka30

Kuri benshi kandi mu gihe cy’imyaka myinshi, Stephanie Shirley yari “Steve”.

Kuri iryo zina niho yasinye inyandiko nyinshi nk’umukuru wa kompanyi ye ikora za softwares/ logiciels, nyuma y’uko izina rye ribanza rigaragaza ko ari umugore ryasobanuraga ko abantu bamusuzugura.

Mu myaka ya 1950 na 1960, yarwanyije ivangura rishingiye ku gitsina, ahanga imirimo yagenewe abagore kandi atangiza ibitekerezo bidasanzwe byo gukorera akazi mu rugo.

Uyu mugore ubu w’imyaka 90, mu gihe icyo gihe ari bacye bari kumwizera, yaje kugera ku mutungo wa miliyari 3 z’amadorari ya Amerika, aba umugore wa mbere ku isi wageze ku mari ingana gutyo aciye mu ikoranabuhanga, aba n’umu-programmer wa mbere wigenga w’umugore ku isi.

Guhunga Ubudage bw’abanazi

Stephanie Shirley yavutse yitwa Vera Buchthal i Dortmund, mu Budage.

Mu 1939, igihe yari afite imyaka itanu gusa, byabaye ngombwa ko atandukanywa na se, umucamanza w’Umuyahudi, na nyina, kubera ibyago bari barimo.

We n’umuvandimwe we Renate, wari ufite imyaka icyenda, bashyizwe muri gariyamoshi yari izwi nka Kindertransport yahungishije abana ibihumbi b’Abayahudi ibajyana mu Bwongereza.

Mu 2019, Stephanie yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Nari mfashe akaboko mukuru wanjye, nawe agomba kunyitaho akita no ku bibazo bye.”

Aba bavandimwe bageze mu Bwongereza bajya kurerwa n’umuryango wo mu gace ka West Midlands.

Nubwo bakomeje kwandikirana n’ababyeyi babo, Stephanie avuga ko atigeze yongera kubasha gusubirana nabo.

Uko gutandukana no guhunga Ubudage ni ibintu bibiri avuga ko byaranze ubuzima bwe ariko aho kumuca intege byamuteye gukomera.

Stephanie Shirley ubwo hafungurwaga ikirango cya "Kindertransport" i London
Insiguro y’isanamu,Stephanie Shirley ubwo hafungurwaga ikirango cya “Kindertransport” i London

Yerekanye ubuhanga mu mibare

Akiri umwana, yatsindaga amasomo cyane, by’umwihariko imibare.

Kugeza ubwo bamwimuriye mu ishuri ry’abahungu, aho icyo gihe imibare yigishwaga byihariye, kugira ngo impano ye itezwe imbere kurushaho.

Avuye mu ishuri, yagiye gukora mu kigo Post Office Research Station, icyo gihe cyari giteye imbere cyane mu gukoresha za mudasobwa mu Bwongereza.

Stephanie, umwe mu bakozi bacye cyane bakoraga aho, yakoraga mu gutegura softwares za mudasobwa, ibintu bitari bisanzwe.

Ariko kugira ngo atarakaza bamwe mu bategetsi, akavuga ko akora gusa ku iposita, bigatuma bakeka ko agurisha za ‘timbres’ kandi ibyo atari ikibazo ku mugore.

Igitekerezo cyari icyo gukora no kugurisha za softwares/logiciels, icyo gihe byari ibintu bidafite agaciro: ibyari bifite agaciro cyane yari mudasobwa ubwayo.

Kwibuka30

Mu kiganiro na BBC yagize ati: “Mu by’ukuri abantu baransetse.

“Icyo gihe, softwares zatangirwaga ubuntu, mbese kuzigurisha byari ikintu gishya. Baransetse cyane, ariko bakarushaho kuko ndi umugore.

“Ariko ndi umuntu uterwa ishema n’uwo ndi we kandi ibyo sinabikunze. Rero niyemeje gukomeza.”

Yahagurukiye gukora ashyizeho umwete. Yandikiye amabaruwa amagana abantu yabonagamo abakiriya beza, ashaka kubumvisha ko, kugira ngo ukore neza mudasobwa ari ngombwa gukora logiciels/softwares zibwira imashini icyo zikora.

Ariko urwo ruganda rwari rufunze ku bagore icyo gihe, ndetse amabaruwa ye menshi yarirengagijwe. Kugeza ubwo umugabo we amuhaye igitekerezo; kuki atasinya amabaruwa ye mu izina ry’umugabo?

Nuko yafashe izina rya “Steve Shirley”, maze mu buryo budasanzwe amabaruwa ye atangira gusubizwa.

Kompanyi y’abagore gusa

Kuva ku munsi wa mbere, yizeje ko, aho bishoboka hose, iyo kompanyi izakoresha abagore gusa. Kandi ku bakozi be 300 ba mbere 297 bari abagore.

Yahaye amahirwe by’umwihariko abagore bafite abana, kandi iyo ataba ku bwe bene aba bagorwaga cyane no kubona akazi.

Yabemereye gukorera mu rugo kugira ngo bite no ku bana babo. Byari ibintu bidasanzwe mu myaka ya 1960.

Abo bagore bashushanyaga za softwares bakoresheje crayon/pencil n’urupapuro bakazohereza ku kazi kabo n’iposita.

Iyi kompanyi, mu bihe byiza cyane byayo, yateye imbere bidasanzwe igera ku bakozi 4,000 b’abagore.

Mu 1975, ubwo Ubwongereza bwari bwemeje itegeko rica ivangura rishingiye ku gitsina, byabaye ngombwa ko iyi kompanyi iha akazi n’abagabo.

Mu buryo butangaje, iyi kompanyi yabayeho igamije kurwanya ivangura nk’iryo mu kazi yahise yisanga igongwa n’amategeko afite intego yo kurwanya ivungura.

Madamu Shirley ati: “Ubundi niko ibintu byagombye kugenda. Abakozi b’uruvange bahanga ibishya kurushaho.”

Mu myaka ya 1980, iyi kompanyi yari imaze kumenyekana henshi ku isi, ikora za softwares z’agaciro zikenewe na kompanyi zikomeye, kugeza ku gukora software ikoreshwa n’agasanduku k’umukara k’indege za Concorde.

Stephanie Shirley yashinze ikigo cye ubwe, Freelance Programmers, mu 1962
Insiguro y’isanamu,Stephanie Shirley yashinze ikigo cye ubwe, Freelance Programmers, mu 1962

Stephanie Shirley yategetse Freelance Programmers imyaka 25.

Mu 1996 iyi kompanyi yageze ku gaciro ka za miliyari amagana z’amadorari ku isoko ry’imigabane rya Londres rizwi nka Xansa.

Uwo mwaka, uyu mugore yatunguye benshi afata icyemezo kidasanzwe: yahaye abakozi be igice cy’imigabane y’iyi kompanyi, kugera ubwo bagira imigabane ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro kayo.

Kuva mu myaka ya 2000, Shirley yagiye mu bikorwa by’ubugiraneza.

Igice kinini cy’umutungo we n’umwanya we yabishyize mu bushakashatsi ku ndwara ya autisme, kuko umuhungu we Giles, wapfuye afite imyaka 35 mu 1998, yari afite autisme ikabije.

Nubwo mu 2000 Ubwongereza bwahaye ikuzo Stephanie agashyirwa mu ntera y’icyubahiro y’abitwa “Dame” kubera “akazi ke mu ikoranabuhanga” inshuti ze za hafi ziracyamwita “Steve”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.