Bugesera: Urubyiruko rwashimiwe uruhare rugira mu iterambere runagabirwa inka
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yagabiye inka urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera nk’ishimwe rukwiye kubera uruhare rugira mu bikorwa byo gufatanya n’Akarere mu bikorwa by’iterambere mu nguni zose zako.
Urubyiruko rwagabiwe inka nyuma y’aho rugaragaje ibikorwa by’indashyikirwa rumaze kugeraho rubikomoye mu mbaraga z’ibikorwa rukora bidasiba kwigaragaza amanywa n’ijoro buri munsi aho rutuye mu mirenge, tugari n’lmidugudu.
Byari kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 mu Karere ka Bugesera ubwo urubyiruko rusaga 503 rwari mu Nteko Rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko no guhemba urubyiruko mu mirenge rwesheje imihigo neza y’urubyiruko 2023-2024 maze mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere Mutabazi Richard agabira inka urubyiruko muri buri Murenge.
Meya Mutabazi Richard watewe ibyishimo n’ibikorwa by’urubyiruko rumaze kugeraho no kwesamo imihigo aho yabihamirije imbere y’lnama y’lnteko rusange y’urubyiruko, abayobozi mu nzego zitandukanye, imbere y’abafatanyabikorwa b’Akarere, maze abashimira umuhate wabo n’ubwitange bakorana yemeza ko ari nta kindi bakwiye usibye kugabirwa inka nko kubashimira nk’ubuyobozi bubona ibyo bakora.
Yagize ati:”Turashima umwimerere w’urubyiruko rwa Bugesera mu gikorwa cya “Rubyiruko Turashima” ni igikorwa cy’ingenzi, ni igikorwa gitanga ikizere kuba urubyiruko rushima kandi dushima uburyo mu bikoramo. Mushima mu bikorwa ntibibe mu magambo, gushima mufata ukwezi ko kugira ibikorwa by’iterambere mukora mu Karere ibikorwa bifasha abagifite intege nkeya mu Karere, mukabisoza muhura mu byishimira mushyira ku mugaragaro ibikorwa akaba ari byo byivugira kurusha amagambo, imivugo, indirimbo.”
Yakomeje ati:”Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera tubaye inka. Inka mu muco wacu ni igihango[….]ni ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bw’Akarere bushima icyo urubyiruko rukora.“
Meya Mutabazi yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere kujyanamo mu gikorwa cyo gufatanyiriza hamwe gutanga inka ku rubyiruko kugira ngo buri Murenge wose uzabashe kugerwaho n’inka.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera Bwana Mbonimpaye Pascal yemeza ko urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rugira uruhare runini kandi rufatika mu bikorwa by’Akarere aho rwibanda mu bimereho myiza y’abaturage ndetse no mu iterambere ryabo rukanagira uruhare rufata imyanzuro mu karere ndetse no kugishwa inama y’icyakorwa mu Karere.
Hatanzwe amabati 300 ku miryango itishoboye
Urubyiruko rwa Bugesera rukaba rwatanze amabati 300 ku miryango 6 buri muryango uhabwa amabati 50, banizezwa no kuzayasakara, hanatangwa inka 2 ku miryango itishoboye.
Ni Nteko rusange isanzwe iba buri mwaka ikaba iteganywa n’itegeko ringena imikorere y’lnama y’lgihugu y’Urubyiruko akaba arirwo rwego rukuru rufatirwamo imyanzuro rukagaragaza ibyakozwe no gufata ingamba ku bizakorwa undi mwaka.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)
Comments are closed.