Bugesera:Haravugwa urupfu rw’umugabo wapfuye afite ifoto y’umwana we.

4,636

Umugabo witwa Irigukunze Eric, w’imyaka 28 wari utuye mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Nyabagendwa mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba yafashe icyemezo cyo kwiyahura bigacyekwa ko byaba byaturutse ku makimbirane yari ari hagati ye n’umugore we.

Ibi byabaye kuri utu wa Kane taliki ya 22 Gashyantare 2024 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, nibwo bikekwa ko nyakwigendera yiyambuye ubuzima yiyahuye. Amakuru atangwa na bamwe mu baturanyi be avuga ko yatashye ku manywa akikingirana mu nzu, maze nyuma baza kumva ko yapfuye.

Umwe yagize ati” Twari kumwe ari muzima atagaragaza ikimenyetso na kimwe ko yakwiyahura, gusa wabonaga ko yari yanyweyeho ku nzoga, niko gutaha ageze iwe yiinjira mu nzu arikingirana.”
Umugore wanyakwigendera na we yagize ati: “Jye sinari mpari, nari nagiye gupagasa, numva bampamagaye bambwira ko umugabo wanjye yiyahuye akoresheje ishuka yaziritse hejuru ku gisenge cy’inzu, mbere yo kwiyahura ngo yari yafashe ifoto y’umwana dufitanye ayambara mu gituza yiyahurana na yo.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Bwana  Sebarundi Ephraim, Yagize ati: “Yari umugabo wari usanzwe atuye inaha muri Rilima, akaba yakoraga ahari kubakwa ikibuga cy’indende cya Bugesera, umurambo we wajyanywe mu bitaro bya ADEPR gukorera isuzuma ngo hamenyekane Koko icyo yazize, nyuma cyaje kumenyekana bamugarura iwe bakaba bari mu myiteguro yo kumushyingura.”
Inkuru z’abantu biyahura zimaze iminsi zijya ku mitwe y’inkuru ku binyanakuru bitari bike bya hano mu Rwanda, amakimbirane mu muryango ikaba Ari imwe mu mpamvu zagiye zitangwa na benshi. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu zimaze iminsi zisaba abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zirangwamo amakimbirane kugira ngo zikurikiranwe mbere y’uko haviramo ubwicanyi cyangwa kwiyahura.

Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera

Comments are closed.