Burera: Bwana Twiringiyimana yafatanywe 10kg z’urumogi yari akuye i Bugande

9,604

Mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, umuturage yafatanywe ibilo 10 by’urumogi yari akuye muri Uganda, abwira Polisi y’u Rwanda ko ari akazi yari yahawe n’uwari wamwizeje kumuhemba 5 000 Frw.

Uyu muturage witwa Twiringiyimana Gilbert yafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera tariki ya 21 Kanama, nyuma yuko abaturage bamutanzeho amakuru, agafatirwa mu Mudugudu wa Buhita mu Makagari ka Bukwashuri, Umurenge wa Kivuye.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu muturage yafashwe ku bw’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Bukwashuri.

Yagize ati “Bahamagaye Polisi bavuga ko Twiringiyimana avuye mu gihugu cya Uganda aho yari aturukanye umufuka urimo urumogi yambukira mu ruhande ruherereyemo igishanga cy’Urugezi.

Hagendewe kuri ayo makuru Polisi yahise itegura igikorwa cyo kumufata nibwo abapolisi bamusanganye ibiro 10 by’urumogi, yahise afatwa arafungwa.”
Twiringiyimana akimara gufatwa, yavuze ko uru rumogi atari urwe ari urw’undi muturage witwa wamuhaye akazi ko kurumuzanira akarushyikiriza abakiriya be bari mu Murenge wa Ruhunde, akamuhemba 5 000 Frw.
Uyu muturage wafatanywe uru rumogi, Polisi yahise imishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Bungwe ari na ho acumbikiwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.