Burera: Polisi yatwitse litilo 200 za kanyanga zambuwe abarembetsi
Mu ijoro rya tariki ya 21 Gashyantare rishyira tariki ya 22 Polisi ikorera mu Karere ka Burera yatesheje abitwa abarembetsi litiro 200 za Kanyanga, itwikirwa mu ruhame mu Murenge wa Kivuye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera Superintendent of Police (SP) Aphrodice Nkundineza yavuze ko ziriya kanyanga zafatiwe mu bikorwa bya Polisi.
SP Nkundineza yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati” Abaturage tubagaragariza ingaruka mbi zo kwambuka imipaka bitemewe n’amategeko. Ikindi kandi biriya biyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa hari abo bitera uburwayi bwo mu mubiri no mu mutwe.”
SP Nkundineza yakomeje aburira abakirimo kwishora mu byaha ko Polisi ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazahwema kubarwanya, asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Yagize ati” Polisi ntabwo izahwema kurwanya bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bitemewe. Turashimira abaturage baduha amakuru ariko nanone tubasaba kurushaho kuyatanga mu rwego rwo gukumira ibyaha aho kubirwanya byamaze kuba.”
Yasabye urubyiruko rukunze gufatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu gushaka indi mirimo bakora kuko usanga bakiri bato, anabagira inama yo gusubira mu mashuri bakiga, kugira ngo birinde ingaruka zo kuba bafungwa cyangwa bakabura ubuzima kuko usanga barwanya inzego z’umutekano iyo bari muri ibyo byaha.
Comments are closed.