Burera: Umwalimu Yasambanije anatera inda umunyeshuri we amushukisha amanota.

14,107

Umwarimu wo muri GS RUNABA mu Karere ka Burera ari mu maboko ya Polisi nyuma y’aho asambanije ndetse akanatera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yigishaga.

Uno mwarimu utatangarijwe amazina yakoraga mu rwunge rw’amashuri rwa RUNABA mu Murenge wa BUTARO mu Karere ka Burera. Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com avuga yuko uno mwarimu yatawe muri yombi ku italiki ya 13/09/2019 nyuma y’aho umwana yigishaga abwiriye ababyeyi be ko atwite inda y’uno mwalimu wamwigishaga, akayimuterera mu rugo iwe amushukisha amanota.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwabwiye igihe.com ko ababyeyi b’umwana bazanye ikirego ku ishuri nyuma nabo bashyikiriza uyu mwarimu inzego zibishinzwe. Kurubu, uno mwarimu yabaye acumbikiwe kuri station ya polisi mu Karere ka Burera.

Ikibazo cy’inda zitateganijwe ziterwa abana cyagiye gifata intera iri hejuru ku buryo budasanzwe kuko imibare yerekana igenda yiyongera. Mu kiganiro cyabaye ku munsi wejo kuri Radio na Tereviziyo by’igihugu hagaragajwe ko ibirego by’icyaha cyo gusambanya abana no kubatera inda byavuye kuri 3060 mu mwaka ushize wa 2018 ugera kuri 3512 uno mwaka, mu gihe abantu bakurikiranyweho icyo cyaha ari 3417 mu gihe umwaka ushize bari 3001.

Colonel RUHUNGA JEANNOT uyobora Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda yavuze ko ari ikibazo kigomba guhagurukirwa.

Muri icyo kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo, Colonel Jeannot uyobora RIB yavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi kibangamiye umuryango Nyarwanda bityo buri Munyarwanda yagombye kugifata nk’ikibazo cye ntihagire urwego rumwe gusa ruharirwa izo nshingano, mu gihe Ministre NYIRAHABIMANA yibukije ababyeyi gukora inshingano zabo mu kurinda abana babo.

 

Comments are closed.