Burera: Umwana w’imyaka 14 n’umusaza w’imyaka 67 baraye bakubiswe barapfa

Mu Karere ka Burera haravugwa inkuru y’abaturage babiri harimo n’umwana baraye bakubiswe n’inkuba barapfa.
Abantu babiri baraye bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 17 Kanama 2025. Umwe muri abo babiri, yari umwana w’umusore witwa Benegusenga Alpha uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Nyamusanze.
Undi byemejwe ko yakubiswe n’inkuba ni umusaza witwa Nyamugira Bernard w’imyaka 67, wo mu Murenge wa Gitovu, Akagari ka Mariba ho mu Mudugudu wa Kiboga.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Burera, ahamya ko nawe yamenye ayo makuru, kandi ko hari ubutumwa yageneye abaturage mu bihe by’imvura.
Yasabye abaturage kujya birinda kugama munsi y’ibiti, kujya birinda gukorakora ibintu by’ibyuma nk’amadirishya cyangwa imiryango kuko hari ubwo usanga amashanyarazi y’inkuba aba yihishemo, bikaba byateza ibyago ku muntu wabikoraho harimo n’urupfu, yongeye asaba abaturage kujya bagerageza gucomokora ibikoresho byose by’umuriro mu gihe cy’imvura, yongeye yibutsa ababyeyi n’abarimu kutemerera abana kujya bataha mu mvura cyangwa ngo babareke bajye kureka mu gihe cy’imvura kuko bishobora kubaviramo ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Meya yongeye agira inama ababishoboye kugura imirindankuba cyane ko agace ka Burera gaherereye ahantu hakunze kwibasirwa n’inkuba, bityo ko iyo mirindankuba yabarinda ku buryo bwuzuye mu gihe baramuk abayiguze.
Comments are closed.