Burera: Yafashwe akekwaho kujya kugurisha inzitiramibu muri Uganda

10,593

Umugore witwa Uwimana yafatanywe imifuka ipakiyemo inzitiramibu (Super net), bikekwa ko yari azijyanye kuzigurishiriza muri Uganda, kandi bitemewe.

Uyu mugore usanzwe atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafatiwe mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo yari mu modoka ya Coaster itwara abagenzi yerekezaga mu Murenge wa Cyanika, afatanwa n’izo nzitiramibu 56 yazipakiye mu mifuka; atangaza ko yagiye azigura n’abaturage baheruka kuzihabwa.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, agira ati “Ibyo uyu muturage yakoze n’abamugurishije izo nzitiramibu ntibikwiye, kuko ari imigenzereze mibi irimo no kubura indangagaciro nyazo. Inzitiramibu Leta izishoramo amafaranga menshi, ikaziha abaturage ku buntu, hagamijwe gukumira no kurandura indwara ya malariya. Abazigurisha rero, baba birengagije kuzikoresha icyo baziherewe, bagashyira ubuzima bwabo n’abagize imiryango yabo mu kaga”.

Ati “Bene ibi bikorwa biba bibangamiye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuzima, ari na yo mpamvu tudakwiye kureberera ababirengaho nkana. Uwo mugore wazifatanwe, ikigiye gukorwa byihutirwa ni ukumuganiriza no kumugira inama zimufasha kujya mu murongo w’imyitwarire mizima”.

Uwimana w’imyaka 35 y’amavuko, afatanwe izi nzitiramibu mu gihe nta cyumweru cyari gishize abaturage hirya no hino bahawe inzitiramibu, muri gahunda ya Leta yo guhashya indwara ya Malariya.

Uwo mugore yahise ashyikirizwa Polisi station ya Cyanika mu Karere ka Burera.

Comments are closed.