Burundi: Igisirikare kimaze iminsi gitana mu mitwe n’inyeshyamba za RED Tabara.

8,762
Kwibuka30
Burundi's new president Ndayishimiye faces tough task of reconciliation

Hari amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko guhera kuwa Gatandatu gukomeza no kuri iki Cyumweru, itariki 27 Nzeri, hakomeje kuvugwa imirwano ihuza Ingabo z’u Burundi n’abantu bitwaje intwaro, ikaba yakomerekeyemo abasirikare 12 n’abasivili 7.

Ni imirwano bivugwa ko yabereye muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke nk’uko bigaragara kuri twitter y’urubuga rwa SOS Medias Burundi, nubwo perezida Evariste Ndayishimiye akomeje kuvuga ko igihugu gitekanye.

Biravugwa ko kuri iki Cyumweru, abaturage amagana bari bakomeje guhunga imiryango yabo kubera iyo mirwano.

A l'intérieur de la crise burundaise (I): Une armée divisée et en perte de  repères | Crisis Group

Ntabwo ari mu Ntara ya Cibitoke gusa kandi havuzwe imirwano muri izi mpera z’icyumweru gishize, aho na none mu Ntara ya kayanza, bivugwa ko habaye imirwano hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’abapolisi ndetse n’inyeshyamba za RED-Tabara nk’uko bigaragara kuri twitter ya iBurundi.

Kwibuka30

Burundi ikaba ivuga ko iyi mirwano yabaye kuwa Gatandatu, itariki 26 Nzeri yaguyemo abantu bagera kuri batatu.

Ibi biravugwa mu gihe kuwa Gatanu, itariki 25 Nzeri, mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ku mugaragaro ko nta mitwe yitwaje intwaro ijya itera u Burundi. Icyo gihe yagize ati:”Iyo uteye igihugu uravuga uti nafashe komini iyi niyi, none mwebwe hari komini mwari mwumva bavuga ko bafashe?

Nubwo Prezida Evariste avuga atyo, umutwe wa RED TABARA wigambye ibyo bitero uvuga ko wasakiranye n’igisirikare cy’u Burundi ku mupaka wa Kayanza

Leave A Reply

Your email address will not be published.