Burundi: Nyuma y’uko urukiko rutesheje agaciro ikirego cye, Agathon RWASA agiye kwitabaza urukiko rwa EAC

6,737

Agathon RWASA uherutse gutsindwa amatora mu Burundi akanga ibyayavuyemo, yiyemeje kuzamura ikirego mu muryango wa EAC

Bwana Agathon RWASA umuyobozi w’ishyaka CNL uherutse gutsindwa mu matora yo mu gihugu cy’u Burundi, nyuma yo kutemera ibyavuye muri ayo matora, ubu amaze gutangaza ko agiye kuzamura ikirego cye mu rukiko rw’umuryango w’ibihuu by’iburasirazuba ngo abe ariho hakemurirwa ikibazo cye.

Agathon RWASA utarahwemye kuvuga ko yibwe mu buryo bugaragara ko ndetse n’abarwanashyaka be benshi cyane bafunzwe abandi bakicwa mu gihe harimo hategurwa amatora no mu bihe byo kwiyamamaza, afashe uno mwanzuro nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Kamena 2020 urukiko rwubahiriza itegekonshinga ra Repubulika y’u Burundi rutesheje agaciro ikirego cye rukavuga ko ata bimenyetso afite birengera ikirego cye.

Agathon Rwasa mu kiganiro yagiranye na Frederic Nkundikije, umunyamakuru w’ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yongeye gushimangira ko yibwe amajwi kandi abifitiye ibihamya.

Agathon, avuga ko uru rukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rutitaye ku birego yarushyikirije, ko ahubwo rwakoze mu buryo bwo gushimisha abaruhaye akazi. Avuga ko rutanabashije kwerekana uburyo ibirego rwashyikirijwe bidafite ishingiro, ko ahubwo ari urukiko rukorera kubwoba, ko bityo rero ibyatangajwe narwo atabyakiriye neza.

Abenshi mu bakurikiranira hafi politiki y’i Burundi barasanga nubwo bwose Agathon yiyemeje kwiyambaza urukiko rwa EAC atacyo bizatanga kuko n’ubundi bitaba ari ku nshuro ya mbere abigerageje ariko bikanga, mu matora y’ubushize na none, muri icyo gihugu Agathon yareze ko yibwe ariko asubizwa ko urwo rukiko rudafite ububasha bwo kuvuguruza ibyavuye mu matora cyangwa umwanzuro w’urukiko rukuru rw’u Burundi.

Biteganijwe ko prezida EVARISTE wo mu ishyaka ra CNDD FDD azarahira kuyobora icyo gihugu mu kwezi kwa munani unom mwaka agasimbura Pierre NKURUNZIZA wari umaze imyaka 15 ayobora icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.