Burundi: Perezida Evariste yahaye gasopo abarimu bamaze igihe bavuga ko bagiye kwigaragambya

5,703
Kwibuka30
Burundi: Perezida Ndayishimiye yavuze ku bivugwa mu gihugu no ku gihugu -  BBC News Gahuza

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahaye gasopo abarimu bamaze iminsi bavuga ko nibahabwa ikizami cy’igeragezwa bazahita bajya mu mihanda bakigaragambya.

Nyuma y’aho Leta y’Uburundi ibinyujije muri ministeri y’uburezi itangarije ko abarimu bo muri icyo gihugu bateguriwe ikizamini kigamije kureba ubushobozi bwa mwalimu muri icyo gihugu kivugwamo ireme ry’uburezi riri hasi ku rwego rukabije, bamwe mu barimu bavuze ko badashimishijwe n’icyo cyemezo, ko ahubwo Leta ikwiye gutegura amahugurwa y’igihe kirekire, ariko Leta y’u Burundi yo ikaba atari ko ibyumva.

Nyuma y’aho ibyifuzo by’amasendika y’abarimu atakiriye neza icyifuzo cya Leta, yahise atangaza ko abarimu batazigera bakora ibizamini, ndetse ko Leta niramuka ikomeje gutsimbarara kuri icyo cyemezo, abarimu biteguye kujya mu mihanda bakigaragambya.

Kwibuka30

Nyuma yo gutangaza ibyo Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko umwalimu uzigaragambya atazigera yihanganirwa, ndetse n’uzagerageza gusiba azahita yirukanwa burundu kuko azafatwa nk’uwataye akazi, yagize ati:”ni ubwa mbere numvise umwalimu utinya ikizami, ntawe duhatiye gukora ikizami, niyumva atazagikora asezere hakiri kare, ariko nadasezera agasiba akazi azafatwa nk’uwagataye, bityo yirukanwe burundu”

Perezida EVARISTE yakomeje avuga ko igihugu cy’u Burundi gifite urubyiruko rw’abashomeri benshi kandi bize, bityo ko nihagira usiba azahita asimbuzwa byihuse cyane, ndetse ko n’ibyo bitwaza byo kurega Leta batazatsinda kuko uwo barega ariwe baregera.

Mu gihugu cy’Uburundi hari abarimu bagera ku bihumbi 82 bakorera Leta, muri abo bikaba bivugwa ko abagomba gukora icyo kizami cy’isuzuma bagera ku bihumbi 30.

Prezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye

Comments are closed.