Kenya: Igisasu cyaturikanye imodoka rusange itwaye abagenzi

6,384
Kwibuka30

Igisasu cyaturikanye imodoka itwara abagenzi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya, bikaba bivugwa ko abantu batari munsi y’icyenda bapfuye, naho abandi benshi barakomereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere iyo Bisi izwi nka”Matatu” yari itwaye abagenzi batazwi umubare, yerekezaga mu mujyi wa Mandera uri mu kace k’umupaka Kenya ihana na Somalia. Mu gihe cyashize aka gace kakaba karagiye kibasirwa n’ibitero by’intagondwa.

Kwibuka30

Amafoto ari gukwirakwira, agaragaza imodoka itwara abagenzi yashwanyaguritse, bisa nkaho yabirindutse nyuma yo kunyura ku giturika cyatabwe mu muhanda.

Intagondwa zo mu mutwe wa al-Shabab mu myaka ishize zagabye ibitero kuri polisi no ku basivile mu mujyi wa Mandera no mu nkengero zawo.

Ibyo bitero byiciwemo abantu benshi, bituma Mandera haba hamwe mu hantu habi cyane ho kuba muri Kenya.

Iki gitero kibaye hashize hafi icyumweru ambasade nyinshi z’ibihugu by’amahanga ziburiye abaturage b’ibyo bihugu ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba muri Kenya.

Comments are closed.