Bidasubirwaho, Aubemeyang yamaze kwerekeza muri FC Barcelone

7,261
Arsenal issued Pierre-Emerick Aubameyang transfer warning by Barcelona |  Football | Sport | Express.co.uk

Pierre-Emerick Aubameyang yerekeje muri Barcelona nk’umukinnnyi utari ugifite amasezerano nyuma yo kuva muri Arsenal, kugenda kwe bikaba byitezwe gutangazwa ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon, w’imyaka 32, yasinye amasezerano ku wa mbere nijoro.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri ubwo yahanwaga na Arsenal kubera kurenga ku mategeko y’imyitwarire myiza, Aubameyang nta mukino yongeye kuyikinira, ariko mbere yaho yari amaze kuyitsindira ibitego 92 mu mikino 163.

Barcelona mbere yari yagize umutima uhagaze kuri uwo munsi wa nyuma w’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, nubwo Aubameyang yari yamaze kugera muri Espagne.

Yari yaranavuzweho ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite (Saudi Arabia).

Kugenda kw’uyu wahoze ari kapiteni wa Arsenal gutumye iyi kipe izigama agera kuri miliyoni hafi 15 z’amapawundi (miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) ku mishahara. Yari yamuguze miliyoni 56 z’amapawundi imukuye muri Borussia Dortmund yo mu Budage mu 2018.

Ariko kugenda kwe gutumye umutoza Mikel Arteta asigarana ba rutahizamu babiri gusa – Alexandre Lacazette na Eddie Nketiah – mu gihe gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino.

Mu kwezi kwa mbere, Aubameyang yasubijwe imuhira mbere yuko ikipe ya Gabon isezererwa mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, kubera ibibazo by’ubuzima bwe bikomeje.

Ntiyakinnye umukino Gabon yanganyijemo na Ghana igitego 1-1, nyuma yuko anyujijwe mu cyuma bagasanga hari “ukwangirika ku mutima” kwavuye ku gihe yamaze arwaye Covid, nubwo nyuma yaho yanyujijwe mu cyuma bagasanga ameze neza.

Comments are closed.