Burundi: Perezida Evariste yasobanuye impamvu yahagaritse abajyanama be.

3,945
Burundi's new president Ndayishimiye faces tough task of reconciliation
Prezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ariwe ubwe wiyukaniye bamwe mu bajyanama be kubera ko bamutanye akazi.

Mu minsi ishize nibwo hakomeje gutambuka zimwe mu nkuru zavugaga ko Prezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahagaritse bamwe mu bajyanama be bagera ku munani, bamwe baangiye gutekereza ko ari ibihuha, ariko Perezida Evariste NDAYISHIMIYE ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko baganira ku kwihangira imirimo kuri uyu wa kabiri, yasobanuye ko we ubwe ariwe wahagaritse bano bajyanama be uko ari umunani ndetse akaba ari nawe ufite imfunguzo z’ibiro byabo.

Yagize ati:”Nibyo koko abo bantu nijye ubwanjye nabahagaritse mbaha ikiruhuko ku ngufu kuko bantanye akazi bagahembwa batakoze…”

Perezida Evariste yakomeje avuga ko yabibabwiye inshuro nyinshi ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo afashe umwanzuro we ubwe gukinga ibiro byabo agasigarana imfunguzo mu gihe cy’iminsi 15.

Ati:”Aba bitwaga abajyanama banjye ntibitabiraga akazi, buri igihe nijye wageraga ku kazi mbere yabo, kandi bagakomeza bahembwa nta nama n’imwe bampaye kandi aricyo bashinzwe, byabaye ngombwa rero ko mbaha ikiruhuko ku ngufu kuko n’ubundi bahora basaba ikihuko, wenda bazagaruka barikosoye kuko nubwo nabirukana n’abaza bashobora kuza ari abanebwe, reka tubarwaze”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihe bano bajyanama bazagarukira mu kazi batazahembwa imishahara yabo yose ko ahubwo bazahembwa kimwe cya kabiri, noneho ayo mafranga yabo afashishwe bamwe mu batishoboye muri icyo gihugu.

Twibutse ko muri abo bahagaritswe barimo ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby’ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare wahoze ari umukuru w’abashinzwe gusura umukuru w’igihugu, Jean Marie Rurimirije, Colonel Firmin Mukwaya, na Pascal Barandagiye, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera.

Comments are closed.