Nyirabashyitsi Judith yatandukanye na Scandinavia Women FC

4,922
Kwibuka30

Nyuma y’imyaka ibiri yerekeje i Rubavu muri Scandinavia Women FC, yamaze gutandukana nayo, azakinira AS Kigali Women FC yahozemo.

Ni nyuma yo gusoza amasezerano mu Ikipe ya Scandinavia Women FC y’i Rubavu, ikina mu Cyiciro cya Mbere.

Nyirabashyitsi Judith yamaze gutandukana n’iyi kipe nk’uko Bizumuremyi Radjabu yabyemereye INDORERWAMO.

Kwibuka30

Uyu munyezamu wa mbere mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi y’abagore, yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC kuzayikinira umwaka umwe.

Gusa mu minsi ishize yagowe n’ibibazo by’imvune kuko amaze kubagwa inshuro zigera kuri ebyiri ariko akaba arimo kugenda agarura imbaraga uko iminsi yicuma.

Nyirabashyitsi yerekeje muri Scandinavia Women FC nyuma y’uko yari imaze kwegukan igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 nubwo itarangiye kubera COVID-19. Umwaka wakurikiyeho wa 2020-2021 wabaye impfabusa kuko nta shampiyona y’abagore yigeze ikinwa.

Judith yagarutse muri AS Kigali Women FC
Leave A Reply

Your email address will not be published.