Hatangijwe gahunda ifasha abaturarwanda gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro

9,637
Kwibuka30

Minisiteri y’Ibidukikije, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije Rwanda Cooling Initiative’s Green On-Wage (R-COOL GO), gahunda izafasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Abakozi bujuje ibisabwa, baba bakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera, bashobora gusaba inguzanyo muri banki ziri muri iyi gahunda, bakabasha kugura ibikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bwashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze, mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Ni ku bufatanye kandi n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency (U4E) n’ikigo cyitwa Basel Agency for SustainableEnergy.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko Ibikoresho bikonjesha kandi bihendutse ari ingenzi mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Yagize ati ”N’ubwo dushishikariza abantu gukoresha uburyo bwo gukonjesha karemano usanga n’ubundi ikoranabuhanga mu gukonjesha rikenewe”.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Umushinga U4E, Brian Holuj avuga ko gahunda yo gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro, ari umusaruro wo guhuriza hamwe ubumenyi n’ubushobozi bw’inzego za Leta, ibigo by’imari, abacuruzi, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ati ”Iyi gahunda yaje ije kwihutisha gahunda yo gukwirakwiza ku isoko ibikoresho bikonjesha bigezweho kandi bikaboneka ku giciro giciriritse”.

Kwibuka30

Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi Mukuri w’Ikigo BASE, Daniel Magallon,yavuze ko Inzego nka REMA, EnviroServe, Banki ya Kigali na GT Bank zatanze urugero rwiza mu gukemura ibibazo by’imihidagurikire y’ikirere mu Gihugu.

Yagize ati ”Iyi gahunda dutangije none iragaragaza imikoranire y’inzego za leta n’abikorera mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’abaturage. UNEP, U4E na BASE dutewe ishema no gukorana n’izo nzego no kugira uruhare muri izi mpinduka”.

Gahunda yo gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro izwi nka R-COOL GO ni gahunda izafasha abakozi bahembwa buri kwezi guhitamo firigo cyangwa n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako (ACs) banyuze muri banki bakorana, aho uwujuje ibisabwa azahabwa igikoresho yahisemo. Uwahawe inguzanyo yo kugura ibyo bikoresho ashobora kwishyura mu gihe kingana cyangwa kitageze ku mezi 36.

Uretse ibyo, mu rwego rwo gushishikariza abakiriya kureka gukoresha ibikoresho bikonjesha bya kera bitwara umuriro mwinshi, hateganyijwe gahunda y’umufuragiro wa 15% uzahabwa umuntu wese ugaruye igikoresho gishaje yakoreshaga muri EnviroServe.

Ku ikubitiro, Banki ya Kigali (BK) na Guarantee Trust Bank (GT Bank) nizo banki zatangiranye n’iyi gahunda, naho abacuruzi nka Hotpoint Rwanda, Akagera Business Group Africa (ABG), Alien Technologies na Denmar Ltd nibo babimburirye abandi.

Comments are closed.