Burundi: Prezida NKURUNZIZA arashyingurwa uyu munsi mu ntara ya Gitega

10,366

Biteganijwe ko Uwahoze ari prezida w’I Burundi ashyingurwa uyu munsi, abaturage basabwe kujya ku muhanda mu gihe umurambo ujyanwa mu irimbi

Nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri uwahoze ari prezida w’igihugu cy’u Burundi Bwana NKURUNZIZA yitabye Imana, biteganijwe ko umuhango wo kumushyingura ukorwa uyu munsi taliki ya 26 kamena mu Ntara ya Gitega ahateguwe irimbi rye bwite, amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko ahagana saa yine z’igitondo aribwo umurambo ukurwa mu bitaro by’i Karuzi aho yaguye ukagezwa kuri sitade ya Ngoma aho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma uri bubere.

Abaturage basabwe kujya ku muhanda bagahagarara mu gihe umurambo uzaba uri gukurwa ku bitaro ujyanwa kuri stade, n’igihe uri buvanwe kuri stade ujyanwa mu irimbi, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kubaha prezida wayoboye icyo gihugu mu gihe k’imyaka 15 yose, ndetse agafatwa nk’umuyobozi w’ikirenga muri icyo gihugu.

Guverinoma y’I Burundi yatangaje ko Bwana NKURUNZIZA yishwe n’ihagarara ry’umutima, ibintu bitavuzweho kimwe hirya no hino, ku buryo hari abavuze ko yaba yarishwe na Covid -19 mu gihe hari n’a bavuga ko yishwe n’agatsiko ka bamwe mu basirikare, Imana yonyine niyo izi ibiri mu ndiba z’imitima y’abantu.

Comments are closed.