Igihugu cya Argentine cyashyize ku isoko ahantu Che Guevara yavukiye

8,146
Kwibuka30
Che Guevara yavukiye ahubatse iyi nzu yo myaka myinshi ishize

Igihugu cya Argentine cyatangaje ko kiri kugurisha inzu n’ikibanza Bwana Ernsto Che Guevara yavukiye

Abayobozi bo mu gihugu cya Argentine batangaje ko buri kugurisha ahantu Ernesto Che Guevara yavukiye. Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, yavuze ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002, Bwana Francisco yavuze ko yifuzaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko ko atigeze abigeraho kubera ibibazo by’amikoro n’ubushobozi buke.

Kugeza ubu mu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba.

Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.

Le fils de Che Guevara propose des séjours à Cuba sur ...

Ernesto Che ari kumwe n’umugore we n’abana be

Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.

Kwibuka30

Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari perezida wa Cuba.

Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.

Ku bufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.

Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.

Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.

Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa ugutandukanye.

Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.

Qui était Che Guevara, le célèbre révolutionnaire argentin ?
Leave A Reply

Your email address will not be published.