BURUNDI: Umutwe w’Imbonerakure wagabye igitero ku baturage bo mu kayanza zikomeretsa benshi muribo.

9,511
Kwibuka30

Abaturage bo muri komine Butaganzwa mu ntara ya Kayanza ku mutumba wa Mufumya bavuga ko batewe n’igitero kinini cy’Imbonerakure zigakubita abantu benshi zikanabomora ibiro by’ishyaka CNL kuri uwo mutumba.

inyubako yishyaka yasenywe n’Imbonerakure

Umwe mu baturage wabonye iki gitero kuri uyu mutumba avuga ko cyabaye mu gitondo ejo kuwa kane, aho bamwe mu baturage bakubiswe bajyanywe kwa muganga kubera ibikomere.

Raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zivuga uyu mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, mu bikorwa by’urugomo cyangwa ubwicanyi ku batari muri iri shyaka.

BBC yagerageje kuvugana n’utegeka komine Butaganzwa, umuvugizi w’igipolisi polisi n’umuvugizi bw’ishyaka CNDD-FDD ntibyashoboka kugeza ubu.

Utwara Intara ya Kayanza aho urwo rugomo ruvugwa, yabwiye BBC ko ayo makuru yabazwa muri iryo shyaka aho kuyabaza we.

Kwibuka30

Umuturage utifuje kuvugwa amazina ye yabwiye BBC ko iki gitero cy’abantu benshi cyari kiyobowe n’abarimo umukuru wa CNDD-FDD muri komine, uwahoze ari mustanteri na ’chef de zone’.

Avuga ko babanje kubomora ingoro y’ishyaka CNL nyuma bakajya ku nzu z’abantu bakazibomora, bagakubita abantu ndetse bamwe bakabambura ibyabo.


Ati: “Hari abantu babiri batwaye amafaranga na telephone zabo, hari uwo batwaye ibihumbi 250 na telephone, undi bamutwara ibihumbi 60 na telephone”.

Babahoye iki?

Uyu agira ati: “Baje bafata abantu bababwira ngo nibajye ahari kubera inama ya CNDD-FDD abandi bababwira ko batari muri iryo shyaka”.

Iki gitero avuga ko cyahagaritswe na polisi yaje igahamagara abo bari bakiyoboye bakababuza gukomeza urugomo. Avuga ko atazi niba abo bakurikiranywe. Inkuru dukesha B.B.C

Leave A Reply

Your email address will not be published.