Bwa mbere mu myaka 13 Haruna ntiyahamagawe mu AMAVUBI

7,792
Haruna Niyonzima asanga Mazimpaka Andre akwiye gusaba Migi imbabazi -  Teradig News

Bwa mbere mu myaka 13 yose ishize yitabazwa nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bwana Haruna Niyonzima ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 28 bazitabazwa mu mikino yo gushaka itike y’imikino Nyafrika.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022 nibwo umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi ari kumwe n’abayobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku nshuro ya mbere kuva yahabwa akazi ko gutoza ikipe nkuru y’igihugu.

Muri iki kiganiro ni naho hatangarijwe urutonde rw’abakinnyi 28 bazifashishwa n’umutoza Alós Ferrer  mu gushaka itike mu mikino Nyafrika AFCON iteganijwe kuba umwaka utaha.

Ku rutonde rw’abakinnyi 28 bashyizwe hanze, abantu batunguwe no kubona hatarimo Bwana Haruna NIYONZIMA wari umaze imyaka 13 yose ahamagarwa na buri mutoza wese yabaga atoza ikipe y’igihugu.

Mu zindi mpinduka zagaragaye, harimo abari abatoza b’Amavubi, Higiro Thomas watozaga abanyezamu, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bari bungirije ariko batagarutse ahubwo bagasimbuzwa Rwasamanzi Yves na Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC na Tuyisenge Eric, wasimbuye nyakwigendera Baziki Peter wari ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.

Umutoza mukuru yijeje Abanyarwanda kubaha ibyishimo

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alos yavuze ko azakora ibishoboka byose Abanyarwanda bakongera kumwenyura.

Umutoza w’Amavubi yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose ku ruhande rwacu. Tuzitanga bishoboka tubone itike y’Igikombe cya Afurika n’icya Afurika cy’Abakina imbere mu Gihugu CHAN”

Ikipe y’umupira w’amaguru AMAVUBI aheruka mu gikombe cya Afrika mu myaka myinshi cyane ishize kuko iherukamo mu mwaka w’i 2004 ubwo icyo gikombe cyakinirwaga uri Tuniziya, ndetse ubu urubyiruko rwinshi rukaba rutazi iyo kipe iri mu mikino ya nyuma ya CAN.

Kubura kw’Amavubi mu mikino Nyafrika byavugishije benshi ndetse na Perezida wa Repubulika KAGAME Paul akaba yarigeze kubivugaho, avuga ko yabagira inama yo kubyihorera bakajya mu bindi bitari umupira w’amaguru.

Perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana ndetse na n’umunyamabanga we nabo bari mu bayoboye ikiganiro n’itangazamakuru.

Benshi bakomeje kubabazwa n’umusaruro wa ntawo w’ikipe AMAVUBI ugereranije n’amakipe y’ibihugu duturanye kuko yose mu myaka ya vuba yagiye agaragara mu mukino nyafrika mpuzamahanga.

Kugeza ubu Abanyarwanda n’ubwo bakunda ikipe y’igihugu nta cyizere bayifitiye na gike, ibyo bigaragara ku magambo yagiye avugwa ku mutoza mushya aho benshi bamushinja kuba nta bunararibonye afite mu gutoza amakipe y’igihugu.

Biteganyijwe ko umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira tariki 25 uku kwezi nta gihindutse. Ibi binasobanuye ko shampiyona itazakinwa ku munsi wa 29 na 30 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari isanzwe yaratangajwe.

Comments are closed.