Caporal wo muri RDF yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15

8,570
Kwibuka30

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego rwa Caporal igihano cy’imyaka 20 kubera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko.

Urubanza rwabereye mu Murenge wa Nyamabuye, aho Caporal Barame Jonas ashinjwa gukorera icyaha.

Urukiko rwa Gisirikare rwavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko, Caporal Barame Jonas ashinjwa, yagikoze taliki ya 03/05/2021 mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye.

Urukiko ruvuga ko uyu mwana w’umukobwa akimara gusambanywa yahise ajyanwa kwa Muganga i Kabgayi basanga mu myanya ndangagitsina ye arimo kuva amaraso.

Urukiko kandi ruvuga ko umwenda we w’imbere (Ikaliso) bawujyanye ku Kacyiru kugira ngo hapimwe ADN basanga amasohoro ari ay’uriya musirikare.

Urukiko kandi ruvuga ko hari n’abatangabuhamya babonye uwo mwana w’umukobwa asohoka kwa Barame mu rugo avirirana ndetse atabasha kugenda.

Kwibuka30

Nyina wabo n’umwana wasambanyijwe avuga ko mbere y’uko umusirikare amusambanya, yabanje kumushuka ngo aze amuhe fanta umwana aranga.

Ati: ”Nyuma y’iminsi mikeya nibwo bampamagaye ko Barame yakingiranye umwana mu nzu, mpageze nsanga umwana atabasha gutambuka nibwo twahise tumujyana kwa Muganga dutanga ikirego.”

Yavuze ko ashimira ubutabera kuko bubashije gufatira ibihano uyu musirikare.

Caporal Barame Jonas mu iburanisha ry’ubushize, yavuze ko iki cyaha cyo gusambanya umwana ashinjwa, atacyemera kubera ko uwo munsi yari kumwe n’undi mukobwa w’inshuti ye, bityo ko atari gusambanya uwo mwana ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye wari wamusuye.

Barame avuga kandi ko abamushinja babitewe n’amafaranga yari avanye mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu kuko ngo bashaka kuyamukuraho, icyo gihe yasabye Urukiko kumugira umwere.

Urukiko rwateye utwatsi uku kwiregura kwa Barame, ruvuga ko nta shingiro gufite. Rwavuze ko  hari amakuru rufite ko uyu mugabo asanzwe yitwara nabi.

Urukiko rushingiye kuri raporo yakozwe n’impuguke igaragaza uko icyaha cyakozwe. Rwahanishije Caporal Barame Jonas igifungo cy’imyaka 20 n’indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda azahabwa umuryango w’uyu mwana.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.