Bwana BIGIRIMANA yaciwe amande Kubera ko Yasibije Umwana ku Ishuri

15,603

Bwana BIGIRIMANA utuye mu Karere ka BURERA yaciwe amande y’2000 nyuma y’aho asibije umwana we kujya ku ishuri.

Nkuko bigaragara kuri ino gitansi (Quittance) yasinywe ku italiki ya 10/09/2019 Bwana BIGIRIMANA wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa BUNGWE yaciwe amande y’Amafranga y’u Rwanda 2000 azira ko yasibishije umwana kujya ku ishuri.

Aya ni amande acibwa n’inzego z’ibanze ndetse akajya mu isanduku y’agace byabereyemo. Aya mande y’i 2000 yakiriwe n’uwitwa NDUWIMANA John ntavugwaho rumwe n’abaturage kuko benshi bakomeje kwinubira amafranga bagenda bacibwa ku makosa adafite n’aho yanditse. Ibi bibaye nyuma yaho undi mugabo wo mu Karere ka Rusizi aciriwe amande y’uko ngo atazi gusoma no kwandika ariko nyuma ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro kikaza kuyamusubiza.

 

Comments are closed.