Prezida KAGAME Agiye kwikurikiranira ubwe ikibazo cya DIANE wahohotewe n’umukoresha we anenga RIB kuba itarakoze ibyo isabwa

19,726
Kwibuka30

Prezida KAGAME ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko agiye gukurikirana ubwe Dr FRANCIS uyobora GOODRICH TV wakubitiye mu nama umukobwa w’umukozi.

Kwibuka30

Nyuma y’Aho umukobwa witwa KAMALI DIANE ashyiriye ahagaragara amashusho (video) agaragaza kuri tweeter uburyo yahohotewe ndetse akanakubitwa n’umukoresha we DR FRANCIS, umuyobozi wa tereviziyo yigenga izwi nka GOODRICH TV, kuri ubu Nyakuvahwa Prezida wa,Repubulika PAUL KAGAME abinyujije kuri tweeter ye, yavuze ko agiye kubikurikirana ndetse. Anenga n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kuba urwo rwego rutari rwagira icyo rubikoraho. Prezida yagize ati:”tugiye kubikurikirana ubwacu, tumenye uko bimeze, ndatangaye kuba na RIB itarakoze ibyo yasabwaga”

Ayo mashusho yafashwe ku italiki 16/7/2019 mu nama yabereye ku muturirwa wa MAKUZA PLAZA aho iyo TV ikorereaa, ubwo bari nama y’akazi yari iyobowe n’umuyobozi wa GOODRICH TV ariwe DR FRANCIS, maze KAMALI DIANE avuga amwe mu makosa y’abayobozi harimo na Dr Francis, ubwo umuyobozi wa TV ariwe Francis, yahise ahaguruka amwuka inabi, ndetse aramusatira atangira kumukubita anamumenera tel ye. Nyuma KAMALI DIANE yatanze ikirego kuri RIB ariko ngo kugeza ubu amezi abiri arashize ntakirakorwa, kubwe yakekaga ko atari gukemurirwa ikibazo kubera ko Dr Francis afite amafranga. Kuri ubu rero Prezida wa Repubulika akaba yahize ko agomba kwikurikirana ubwe icyo kibazo.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.