Bafatanywe inyama z’itungo ryibwe babazengurutsa karitiye bazambaye mu gatuza

11,725
Kwibuka30

Abagabo babiri baraye baguwe gitumo bari kubaga itungo ryibwe bazengurutswa bikoreye inyama zayo

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Mutarama 2020 abagabo babiri batatangarijwe amazina baraye bafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano zishinzwe irondo mu kagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Abo bagabo babiri bafashwe n’abashinzwe irondo bari kubaga inyama z’ingurube bibye mu giturage cyo muri ako gace maze bazengurutswa muri uwo mudugudu bambaye izo nyama z’iryo tungo mu gatuza, Abaturage batuye muri ako kagali baravuga ko bamaze iminsi barajujubijwe n’abajura biba imyaka mu mirima.

Bambitswe mu gatuza inyama z’ingurube bibye, ibintu Gitifu yavuze ko binyuranije n’amategeko.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo yabwiye igihe.com dukesha ino nkuru ko koko abo bagabo bafashwe, ariko anenga abaturage kuba bihaniye kandi hari inzego zibishinzwe, ndetse anenga n’uburyo bahisemo kwikoreza inyama abo bagabo kuko butemewe n’amategeko, kandi ko mbere y’uko urukiko rubahamya icyaha baba bakibarwa nk’abere imbere y’itegeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.