Emmanuel wari umaze amezi 3 gusa asezeranye mu gipadiri yabishingutsemo ashinja Musenyeri kumunaniza

6,419

Padiri Ingabire Emmanuel wari umaze amezi atageze kuri atanu yiyeguriye Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Diyosezi ya Gikongoro, yasezeye ku bupadiri n’indi mirimo yose ijyana na bwo.

Padiri Ingabire yari yahawe ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 muri paruwasi ya Kitabi. Yari aherutse guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro iri mu Murenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko na we ari kumva ko uyu mupadiri yasezeye ariko avuga ko nyir’ubwite ariwe wabasha gusobanura impamvu zamuteye gusezera.

Ibaruwa yakwirakwijwe bivugwa ko yanditswe na Padiri Ingabire ivuga ko gusezera atari uko adafite umuhamagaro ahubwo ari uko Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro yanze kumwumva no kumushyigikira.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Diyosezi nibwakira iyi baruwa buzayisuzuma bugatanga igisubizo ku isezera ry’uyu mupadiri.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo Padiri Ingabire yabashije kutwitaba kuko telefone ngendanwa itari iri ku murongo.

Comments are closed.