Bwana REVERIEN wabeshyaga abantu ngo afite umuti wa Coronavirus yatawe muri yombi

12,548

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rumaze guta muri yombi Bwana Reverien wabeshyaga rubanda ngo afite umuti uvura icyorezo cya Coronavirus

Mu minsi ishize nibwo ku rubuga rwa youtube hagaragaye aka videwo k’umuvuzi Gakondo witwa NDAMYABERA REVERIEN wo mu Karere ka Musanze avuga ko afite imiti avangavanga maze ikavura ikanakiza icyorezo cya coronavirus, ibintu abantu bashidikanyeho cyane, ku buryo youtube yahise ishyira iyo videwo muzitagomba kurebwa nka private mode.

Nyuma yo kubeshya rubanda, kuri ubu urwego rw’ubugenza cyaha RIB mu Karere ka Musanze rumaze kumuta muri yombi. Umuvugizi wa RIB madame MUHOZA MICHELLE yavuze ko aribyo koko ko Bwana REVERIEN yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ikinyoma cy’uko afite umuti uvura coronavirus. Iyo videwo yari ifite umutwe ugira uti:”umunyarwanda yavumbuye umuti uvura ugakiza coronavirus”

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragara ko bafite virusi ya corona bamaze kuba 8, mu gihe igihugu cyafashe ingamba zikomeye zo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwo bwandu.

Comments are closed.