Huye: Abakozi batatu ba SACCO batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo

9,781
Kwibuka30

Abakozi batatu bakoreraga SACCO RWANIRO yo mu Karere ka Huye bari mu maboko y’ubugenzacyaha, bakuriranyweho kunyereza umutungo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Werurwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi abakozi batatu bakoreraga ikigo k’imali cy’Umurenge wa RWANIRO kizwi nka SACCO RWANIRO. Abo bakozi bose uko ari batatu bacumbikiwe kuri station ya RIB I Ngoma ho mu Karere ka Huye.

Kwibuka30

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu RwandaRwanda Madame UMUHOZA M.MICHEL yatangarije ikinyamakuru igihe.com dukesha ino nkuru ko koko bari mu maboko ya RIB ariko yirinze gutangaza amafranga banyereje. Abo bagore bakurikiranyweho icyo cyaha ni Clarisse UWERA, Bonyde MUTUYIMANA na NYIRANSABIMANA Epiphanie.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, bashobora guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka iri hagati ya 7 n’i 10 ndetse n’ihazabu y’amafranga akubye inshuro y’ayibwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.