Bwana Sylvestre yitabye Imana aguye mu musarane kubera ibihumbi bitatu.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cy’ibihumbi bitatu by’amanyarwanda (3,000 Frs) yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam, avuga ko Hafashimana Sylvestre n’abandi bari mu itsinda, barisoje uwitwa Mutimukeye ajya mu kwiherera mu musarane wa Manantirenganya Athanase, ibyangombwa bye bigwamo.
Manirafasha ngo yamubwiye ko yabimukuriramo akamuhemba undi arabyemera birangira agiyemo ntiyabasha kuvamo.
Ati “Mutimukeye yagiye mu bwiherero atamo ibyangombwa birimo Perimi, Irangamuntu, ikarita za ‘Tap and go’ n’ibindi. Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3,000 Frs, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane”.
Rutayisire akomeza avuga ko akigeramo hasi, kuko umusarane ari bwo wari ugitangira gukoreshwa yakomezaga kuvugana n’abo hejuru ariko bigera aho bumva atangiye guhirita bikekwa ko yabuze umwuka.
Avuga ko bashakishije abamukuramo ariko birananirana akurwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.
Umusarane yaguyemo ureshya na metero icyenda z’ubujyakuzimu, hakaba hategerejwe ko RIB itanga icyemezo cyo kuwushyingura.
Comments are closed.