Ngororero :umugore yakubiswe isuka y’ifuni n’umugabo we amuziza ko yamutanze gutaha!

5,086
Kwibuka30

Umugabo wo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero yakubise umugore isuka y’agafuni mu mutwe amuziza ko ngo yatashye nyuma ye.

Ngororero District - Wikipedia

Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, nibwo uyu mugabo yakubise umugore we agafuni mu mutwe ahita agwa hasi ariko yihutanwa kwa muganga ngo afashwe.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Ati “Byabaye saa yine z’ijoro. Bapfaga ko umugabo yamutanze kugera mu rugo. [Umugore] twahise tumujyana ku Kigo Nderabuzima […] Babana mu buryo bwemewe ariko mu makimbirane kuko ngo umugabo abona umugore we yiyitaho agakeka ko amuca inyuma.”

Muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango kubera ikibazo cy’ubuharike kihagaragara.

Ihohoterwa rikorerwa abagore ni kimwe bibangamiye umuryango nyarwanda. Ingero ni uko mu 2017 hagaragaye abagore 5.579 bahohotewe, bigeze mu 2018 baba 4.665 naho mu 2019 babaye 3.508.

Leave A Reply

Your email address will not be published.