Byabyaye amahari yagati ya Harmonize na Kajala bahoze bakundana
Nyuma y’aho Kajala Masanja atandukaniye na Harmonize, kuri ubu biravugwa ko uyu mugore amaze gusubiza Harmonize impano zose yari yaramuhaye.
Harmonize ni umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya, amaze igihe avugwaho ubuhehesi n’irari nka Boss we wa kera ariwe Diamond Platnumz, kuko kugeza ubu, mu gihe gito amaze gutandukana n’abakunzi be bagera kuri batatu, bose bamushinja ubuhehesi n’irari riganisha ku busambanyi.
Mu minsi ishize, uyu mugabo Harminize yari mu rukundo n’umukinnyi wa filime muri icyo gihugu cya Tanzaniya, umugore witwa KAJALA MASANJA, bagiranye ibihe byiza nkuko amashusho yabo yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi, ariko nyuma y’igihe gito gusa urukundo rwabo rwashyizweho akadomo nyuma y’aho uno mugore ashinjije uwari umukunzi we Harmonize kuba yarashatse gutereta umukobwa w’uyu mugore, akamufatanya na nyina.
Kajala ari kumwe n’umukobwa we Paula bivugwa ko yoherezaga amafoto y’ubwambure umukunzi wa nyina
Kajala yavuze ko afite ibimenyetso simusiga ko Harmonize yahehetaga umukobwa we witwa Paula bityo ko adashobora gukomezanya n’umugabo ufite ingeso nk’izo nk’izo.
Nyuma yo gutandukana na Harmonize, biravugwa ko Kajala amaze gusubiza Harmonize impano zose yari yaramuhaye harimo n’imodoka yari aherutse kumugurira, ndetse ngo uno mugore aherutse kwanga inzu uyu muhanzi yashakaga kumugurira mu gace gakize cyane mu mugi wa Dar Es Salam, ibi byose ngo Harmonize yabikoraga mu rwego rwo gushaka kugarura umubano mwiza hagati yabo nubwo bwose Kajala yanze kongera gusubirana n’uyu mugabo.
Comments are closed.