Byakomeye: Itorero ADEPR rigeze aho rifatirwa ibyemezo na Leta ku miyoborere yaryo idahwitse.

9,841

Amakuru dukesha imvaho nshya , nuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza ( RGB) rwafashe ikemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi bw’ADEPR harimo na Biro Nyobozi, ibyo bikaba byakozwe none kuwa 2 Ukwakira 2020, Nyuma yo gusuzuma ibibazo by’Imikorere n’imikoranire mibi bimaze iminsi bivugwa muri iri torero.

Inzego zakuweho ni  Komite Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nkemurampaka n’Inteko rusange. Ubuyobozi bwa RGB bwatangaje ko iki Cyemezo cyafashwe nyuma y’inama zitandukanye RGB yagiriye ubuyobozi bw’iryo dini ariko bukaba bwarananiwe kwikemurira ibibazo biri mu miyoborere yaryo byakomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize itorero ADEPR ngo kandi ari abaturajye b’igihugu.

Icyo ckemezo kikaba cyafashwe hashingiwe ku itegeko N0 27 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo yaryo ya 16 ibuza imiryango kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano, ituze n’ubuzima byabo, imico mbonezabupfura, ndetse n’imyitwarire myiza mu mikorere yayo.

Mu gihe bigitegerejwe ko hazatorwa bundi bushya abazayobora uyu muryango , RGB yabaye ihaye Madamu Umuhoza Aulerie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo.

Comments are closed.