Byinshi kuri Rujugiro wagizwe umuherwe bitewe no gucuruza amasigareti

1,899

Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’urupfu rwa Tribert Rujugiro rwamenyekanye, umugabo wabaye umuherwe akijijwe no gucuruza amatabi y’amasegereti.

Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino mu Rwanda, ni urupfu rw’umunyemari wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Bwana Rujugiro Tribert, umunyenyanza wabaye umuherwe akijijwe no gucuruza itabi mu bihugu bitari bike byo ku mugabane wa Afrika.

Bwana Rujugiro Tribert yigeze kwivugira ubwe ko yavutse mu mwaka w’i 1940 bivuze ko yari amaze kugira imyaka 84 y’amavuko, icyo gihe yavuze ko yavukiye mu Karere ka Nyanza ahazwi nko ku Mukingo, ubu ni Murenge wa Mukingo.

Rujugiro bivugwa ko yari asigaye yibera i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu, yigeze kuyobora urutonde rw’abaherwe bacuruza itabi ku mugabane wa Afrika binyuze mu ruganda rwe rwitwaga Pan-African Tobacco Group, ikinyamakuru Prague Post cyari giherutse kwandika ko urwo ruganda rukoresha abakozi bagera ku 7,000 rukaba rwinjiza miliyoni zirenga 200 z’amadorari ya Amerika buri mwaka.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Ayabatwa yafashije ibihugu bitari bike byo ku mugabane wa Africa kubaka amashuri, imihanda, amavuriro,…ndetse bikavugwa ko yishyuriraga minerval abatari bake.

Rujugiro yari umwe mu banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari inyeshyamba za FPR/Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga mu 1994 nyuma yo guhagarika genocide yakorewe Abatutsi.

Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako ye iri rwagati mu mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre) yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006, iri mu za mbere ndende zahubatswe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, iyo nyubako ikaba ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, ikaba yaratejwe cyamunara mu mwaka w’i 2017 kubera imyenda y’imisoro uyu mugabo yari abereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) n’ubwo bwose Rujugiro yakomeje guhakana ayo makuru ahubwo akavuga ko ari ikibazo cya politiki afitanye na Leta y’u Rwanda yigeze no kumushinja gutera inkunga RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ubwo UTC yatezwaga cyamunara, hari hasanzwe hari urubanza hagati ya Rujugiro na Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) ku kwigarurirwa kw’iyi nyubako mu 2013 n’Akarere ka Nyarugenge nk’umutungo udafite ba nyirawo.

Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa by’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.

Icyo gihe, nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko mu bujurire, Rujugiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ayo mafaranga ahagije, “kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeyo kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.

Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yasubije ati:

“Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye guhita.

“Narindira yuko iyo Leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubiza”.

Yafungiwe i Burundi

Rujugiro yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi, mu ruganda rwitaga Supermatch na nubu rwari rukihakorera. Biravugwa ko muri icyo gihugu ahafite inubako z’ubucuruzi zitari nke.

Yabwiye New Vision mu 2019 ko yahungiye mu Burundi afite imyaka 19, mu gihe cy’imvururu zibasiye Abatutsi bo mu Rwanda, aba i Burundi imyaka 20.

Mu 1990, yahunze u Burundi ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza i Bujumbura, ubwo Pierre Buyoya yari amaze gufata ubutegetsi mu 1987 ahiritse ubwa Jean-Baptiste Bagaza.

Rujugiro yasubiye mu Rwanda mu 1995 nyuma y’aho FPR ihagarikiye jenoside yakorewe abatutsi, ahaba imyaka 15, yongera guhungira muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo bivugwa ko ahafite inka nyinshi cyane, ndetse akaba anahacuririza itabi, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Comments are closed.