Byitezwe ko Prezida Kagame abonana na Tshisekedi ahantu hataramenyekana

5,162
Kwibuka30
Le RWANDA ambitionne de devenir un hub de l'industrie minière sous la barbe  de la RDC | DeskEco
Byitezwe ko kuri uyu wa gatanu prezida Paul Kagame w’u Rwanda abonana na mugenzi we wa DRC Bwana Tshisekedi bagahurira i Goma cyangwa ku Gisenyi.

Prezida w’u Rwanda Paul Kagame ashobora kubonana kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Kamena na Prezida Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo, ariko kugeza ubu nta nkuru nimwe yizewe iragaragaza neza neza aho abo bakuru b’ibihugu bibiri bituranye bari buhurire, gusa hari amakuru atizewe neza avuga ko bashobora guhurira ku mupaka w’u Rwanda na DRC (Grande barriere), cyangwa se umwe muri bo akaba yakwambuka mu kindi gihugu.

Ni zihe ngingo bano bagabo bombi bashobora kuganiraho?

Nubwo hataramenyekana neza ibiganiro abo bayobozi bombi bari buganire, gusa bashobora kuvuga ku mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo rimwe na rimwe iba ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’umudendezo w’Abanyarwanda.

Kwibuka30

Nta gushidikanya ko ibiganiro byabo bombi biri bugaruke ku cyorezo cya Covid-19, icyorezo cyazuye umugara muri ibi bihgu byombi muri ino minsi ya vuba.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’ibi bihugu baravuga kandi ko bashobora kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ibihugu bimaze igihe kitari gito birebana ay’ingwe mu gihe byari ibihugu bicuditse cyane. Prezida Tshisekedi na Prezida wa Angola bigeze kugira akigoro ko guhuza zino mpande zombi ariko ntibyatanga umusaruro usibye ko na covid-19 yahise izamo bituma imishykirano imera nk’ihagaze.

Mapping Report nayo ishobora kongera kuvugwaho

Kugeza ubu usibye kugenekereza, ntawakwemeza neza ibyo aba bayobozi babiri bashobora kuganiraho. Gusa indi ngingo bikekwa ko ishobora kuvugwaho, ni irebana na Mapping report, raporo yakozwe n’impuguke za Loni ishinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi muri DRC, ikintu u Rwanda rwamaganye ndetse rukavuga ko ababikoze bafite impamvu za Politiki. Mu minsi ya vuba ishize, iyi ngingo yongeye kuzamuka ikongejwe n’itangazamakuru mpuzamahanga. Mu kiganiro prezida Paul Kagame yahaye itangazamakuru ry’ubufaransa, yavuze ko nta bwicanyi bwabaye muri Congo bukozwe n’ingabo z’u Rwanda, abajijwe kuriicyo kibazo na none, prezida wa DRC Bwana Tshisekedi yavuze ko hakwiye kubaho ubutabera ku bivugwa n’iyo raporo kandi “byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe”.

Perezida Kagame ashobora kubonana na Tshisekedi nyuma y’uko ejo kuwa kane yakiriye mu biro bye i Kigali intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihugu byo mu ihembe rya Africa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.