Gisagara: Abaturage bahawe inka ntagatifu zivuye mu mujyi wa Yeruzalemu

4,230
Eugénie Muhoza yishimiye gutombora inka yaraye ibyaye
Ambasaderi w’igihugu cya Israel mu Rwanda yoroje abaturage bo mu Karere ka Gisagara abaha inka zigera kuri 20 zose ziturutse mu mujyi wa Yeruzalemu

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa kane taliki ya 24 Kamena 2021 ubera mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa wa Musha n’uwa Ndora yombi yo mu Karere ka Gisagara.

Ababyeyi bahawe ndetse bakorozwa inka bashimiye cyane Ambasaderi wa Israel ndetse bamwizeza ko inka bahawe izabafasha mu kwiteza imbere ndetse no kurinda imirire mibi mu bana.

Umubyeyi yitwa Eugénie Muhoza, ufite imyaka 25, n’uruhinja rwe rw’amezi abiri, akimara gutombora bakamwereka iy’imbyeyi yaraye ibyaye (izindi zirahaka) yagize ati “Natomboye inka yabyaye, ndishimye cyane. Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze.”

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.

Yabwiye abashyikirijwe inka ati “Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire.”

Ambasaderi Ron Adam
Ambasaderi ati:”Izi nka ni ntagatifu kuko zaturutse i Yeruzalemu mujyi mutagatifu”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Bwana Jérôme Rutaburingoga, yashimye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda kuko ngo baje kubafasha kuva mu bukene bajya mu bukire.

Ati “Iyo twitegereje uko inka yagiye ihindura imibereho y’abari mu bukene bukabije ubu bakaba bifashije, dufatiye ku kuba 90% by’abatuye Akarere kacu batunzwe n’ubuhinzi, kandi tugendeye ku kuba amatungo magufi atihutisha iterambere, dufite intego y’uko umwaka wa 2022 uzasiga Abanyagisagara bose bafite inka.”

Umuyobozi w
Leave A Reply

Your email address will not be published.