UEFA yakoze amavugurura akomeye itesha agaciro itegeko ry’igitego cyo hanze

5,487
Kwibuka30
Football news - UEFA scraps away goal rule for Champions League and Europa  League ahead of 2021/22 season - Eurosport

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yafashe umwanzuro wo gukuraho itegeko ry’igitego cyo hanze mu marushanwa yayo kuva mu mwaka utaha w’imikino.

Itegeko ry’igitego cyo hanze, ryashyizweho kuva mu 1965, ryakoreshwaga ku mikino yahuje amakipe abiri (mu mikino ibiri), rigashyikira cyane ikipe yatsindiye hanze ibitego byinshi.

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko ku mikino yose yanganyijwemo ibitego nyuma yo kureba igiteranyo, amakipe azajya akiranurwa n’iminota 30 y’inyongera cyangwa za penaliti.

Ati “Ntibigikwiye ko igitego cyo hanze kigira agaciro kisumbuye. Hazajya hakinwa ibice bibiri by’iminota 15 y’inyongera, nibiba ngombwa haterwe za penaliti.”

Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri UEFA yatangiye gusuzuma iki gitekerezo muri Gicurasi ndetse cyemejwe na Komite Nyobozi.

Kwibuka30

Bisobanuye ko mu mikino ya Champions League, Europa League, Europa Conference League na Champions League y’Abagore, hatazongera gukoreshwa iryo tegeko ry’igitego cyo hanze.

UEFA yavuze ko ubu hari ikinyuranyo gito hagati y’intsinzi zo mu rugo n’izo hanze ndetse n’ibitego byo mu rugo n’ibyo hanze mu marushanwa y’i Burayi, ugereranyije n’uko byari bimeze ubwo iri tegeko ryashyirwagaho.

Yavuze ko kandi izi mpinduka zatewe no kuba kuri ubu hari ibibuga byiza bigezweho n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishya ririmo iryifashishwa mu misifurire [VAR].

Imikino itanu ikomeye yakoreshejwemo itegeko ry’igitego cyo hanze i Burayi:

  • Gicurasi 2019: Ajax 2-3 Tottenham (agg 3-3; Tottenham yakomeje ku bitego byo hanze)
  • Mata 2019: Man City 4-3 Tottenham (agg 4-4; Tottenham yakomeje ku bitego byo hanze)
  • Werurwe 2019: Paris Saint-Germain 1-3 Man Utd (agg 3-3; Man Utd yakomeje ku bitego byo hanze)
  • Mata 2018: AS Roma 3-0 Barcelona (agg 4-4; Roma yakomeje ku bitego byo hanze)
  • Gicurasi 2009: Chelsea 1-1 FC Barcelone (agg 1-1; Barcelone yakomeje ku gitego cyo hanze)

Leave A Reply

Your email address will not be published.