Callixte Sankara yasabye ko urukiko rumushyiriramo imiyaga akagabanirizwa igihano

4,797

Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe gufungwa imyaka 20 akajurira, yasabye Urukiko rw’Ubujurire guca inkoni izamba akoroherezwa igihano, akoresha imvugo igezweho mu bakiri bato agira ati “ndasaba ko munshyiriramo imiyaga.”

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo humvwaga ibisobanuro by’abaregwa bifuza kugabanyirizwa ibihano barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Sankara wahawe umwanya ngo asobanure impamvu yifuza kugabanyirizwa igihano, yagarutse kuri bamwe mu bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN batigeze bafatwa ngo bafungwe ahubwo bagasabizwa mu buzima busanzwe.

Yavuze ko n’uwitwa Ntamuhanga Anthère wari Minisitiri w’Ingabo muri uyu mutwe “Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.” Ndetse na  Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson na we wafatiwe hamwe na Nsengimana Herman ariko na we akajyanwa i Mutobo.

Sankara usanzwe yarize amategeko muri Kaminuza, yagendeye ku ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, avuga ko na we yari akwiye gufatwa nka bariya bantu basubijwe mu buzima busanzwe bitakunda akaba yafungwa ariko ntakatirwe igifungo kiremereye.

Nsabimana alias Sankara waburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, yakomeje agira ati “Niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka. Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida; mukangabanyiriza.”

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nsabimana Callixte Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ariko akaza gukatirwa gufungwa imyaka 20, bwabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko iki gihano yakatiwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko

Buvuga ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha kuko aho gukatirwa burundu yari gukatirwa iriya myaka 25 ariko ko Urukiko rutari rukwiye kujya munsi yayo.

Me Rugeyo Jean wunganira Sankara wari wasabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu, yavuze ko nk’uko Ubushinjacyaha bwasabiye Umukiliya we kugabanyirizwa ibihano mu Rukiko Rukuru, rukwiye no kubikora mu Rukiko rw’Ubujurire.

(Src:Radiotv10)

Comments are closed.