Zambia: Abana 100 bapfa bavuka buri cyumweru-Minisitiri W’ubuzima

3,579
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubuzima muri Zambia, Sylvia Masebo, yatangaje ko amakosa akorwa mu gihe cyo kubyaza yatumye abana barenga 100 bapfa buri cyumweru muri iki gihugu.

Minisitiri Masebo yabitangarije kuri uyu wa kabiri,  ku bitaro bya kaminuza byigisha ubuvuzi(UTH) mu murwa mukuru Lusaka, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku barwayi.

Madame Masebo yavuze kandi ko hagati y’abagore 10 na 15 bapfa buri cyumweru bazira ibibazo bishobora kwirindwa bigendanye no gutwita cyangwa kubyara.

Kwibuka30

Yavuze ko ibi bibazo by’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara bishobora kwirindwa, inzobere mu buvuzi zitanga ubuvuzi bwiza kandi bufite irembe.

Yasabye ko hashyirwaho gahunda z’ubuzima zihamye kandi zikegerezwa abaturage.

Mu bihe byashize, Minisiteri y’Ubuzima muri Zambia yashinjwe ruswa no gutanga imiti yarengeje igihe ndetse n’udukingirizo tutujuje ubuziranenge.

Madamu Masebo yagizwe Minisitiri w’Ubuzima muri Nzeri 2021, ukwezi kumwe Perezida Hakainde Hichilema atsinze amatora, agasezeranya guhangana na ruswa no kurangiza ibibazo by’ubukungu muri Zambia.

Comments are closed.