#CAN: Cote d’Ivoire yazamutse ku bw’amahirwe yasezereye Senegal yerekeza muri ¼

312
Kwibuka30

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire itahabwaga amahirwe yaraye isezereye ikipe ya Sénégal kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1, Mauritania isezererwa ku munota wa nyuma itsinzwe na Cap Vert igitego 1-0, zombi zibona itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Ku wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, ni bwo hakomeje gukinwa imikino ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire.

Umukino wabereye kuri Stade Charles Konan Banny Mujyi wa Yamoussoukro watangiranye ingufu nyinshi cyane kuko Sénégal yatangije umupira yahise igera imbere y’izamu ku munota wa mbere, ubwo Sadio Mané yashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro bawumukuraho.

Ku munota wa gatatu gusa, Sénégal yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Habib Diallo ku kazi gakomeye kakozwe na Sadio Mané wahinduye umupira byaketswe ko wari warenze, awushyira mu rubuga rw’amahina.

Sadio Mané yakoreye ikosa rikomeye Ibrahim Sangaré umukino umaze iminota 10, ahabwa ikarita y’umuhondo mu gihe abakinnyi ba Côte d’Ivoire bingingaga Umusifuzi Pierre Atcho ngo amuhereze umutuku.

Les Éléphants yatangiye kwinjira mu mukino mu minota 20 kuko ari bwo byagaragaraga ko ishaka guhererekanya neza ngo yinjire mu rubuga rw’izamu rya Edouard Mendy.

Rutahizamu wa Côte d’Ivoire, Seko Fofana, yaherejwe umupira na Max Gradel ku munota wa 39 kugira ngo agerageze gutera mu izamu ariko abanza gushyira ku gatuza bituma Umunyezamu Edouard Mendy awumutanga awushyira muri koruneri.

Mu minota itanu y’inyongera yashyizweho, Sadio Mané wari watangiye gukina yizigama kubera ikarita yahawe, yaciye mu rihumye myugariro Serge Aurier ariko ahereje umupira Ismaila Sarr asanga yari yaraririye.

Rutahizamu wa Côte d’Ivoire, Oumar Diakité, ntiyabaniye bagenzi be mu gice cya mbere kuko yatakaje imipira myinshi yanyuzwaga ku ruhande rwe ariko akayitakaza ku buryo bw’amaherere.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza, Sénégal ikiyoboye umukino ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Côte d’Ivoire ishaka kwishyura ndetse inarema uburyo bw’ibitego harimo ubwa Oumar Diakité washyize umupira mu rubuga rw’amahina hakabura undi ukoraho.

Sénégal yakinaga yugarira cyane yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 65 ubwo Lamine Camara yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina rigaca hafi y’izamu gato.

Kwibuka30

Umutoza wa Côte d’Ivoire, Emerse Faé, watozaga umukino we wa mbere nyuma yo gusigarana ikipe, yahise akura mu kibuga Jean-Philippe Krasso na Ibrahim Sangaré ashyiramo Sébastien Haller na Franck Kessié wahushije igitego cyabazwe acyinjira, agatera ishoti Mendy akarishyira muri koruneri.

Mendy yatabaye bikomeye Sénégal ku munota wa 76 akuramo irindi shoti ryabazwe ritewe na Nicolas Pépé wasimbuye Oumar Diakité.

Christian Kouamé wasimbuye Seku Fofana yabonye amahirwe ku munota wa 81, ashaka gutsinda igitego ariko Mendy aramwitambika agwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi amuha umuhondo ariko amaze kureba kuri VAR awukuraho atanga na penaliti.

Iyi ni yo yavuyemo igitego cyo kwishyura cya Côte d’Ivoire cyatsinzwe na Franck Kessié kinahagurutsa abafana bari buzuye Stade Charles Konan Banny. Amakipe yombi yananiwe gusoza abonye intsinzi hashyirwaho iminota 30 y’inyongera.

Ku munota wa 105, Krépin Diatta yatanze umupira kuri Sadio Mané wari uhagaze neza ndetse anatera mu izamu ariko Umunyezamu wa Côte d’Ivoire, Yahya Fofana, asohoka neza awukuramo.

Nta n’imwe yigeze ireba mu izamu mu minota 120 ahubwo zombi zijya mu mwanya wo kwikiranura hifashishijwe penaliti.

Moussa Niakhaté wa Sénégal yahushije penaliti ya gatatu yateye nabi ikubita igiti cy’izamu bituma Côte d’Ivoire ikomeza muri ¼ itsinze penaliti 5-4.

Sénégal yasezerewe muri 1/8 mu gihe ariyo kipe yaherukaga kwegukana iri rushanwa yatwaye mu 2021.

Côte d’Ivoir yabonye itike nyuma yo gukina nabi amatsinda, ikazamuka mu makipe ya gatatu yitwaye neza, byaje gutuma yirukana umutoza wahoze ari uwayo, Jean-Louis Gasset, mu irushanwa hagati igasigaranwa na Emerse Faé.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Cap Vert yasezereye iya Mauritania yayitsinze igitego 1-0. Iki ni igitego cyabonetse ku munota 88 kuri penaliti yinjijwe na Ryan Mendes.

Bivuze ko muri 1/4 , Cap Vert izahura n’ikipe izava hagati ya Maroc na Afurika y’Epfo, Côte d’Ivoire igategereza izatsinda ku mukino wa Mali na Burkina Faso. Imikino yombi iteganyijwe tariki ya 30 Mutarama 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.