Caridinari Kambanda yayoboye umuhango wo kwakira abakobwa 8 mu bubikira
Cardinal Kambanda Antoine yayoboye umuhango wo kwakira abakobwa umunani mu kibikira mu muryango “Inshuti z’abakene”
Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021 Cardinal KAMBANDA Antoine yayoboye umuhango wo kwakira abakobwa 8 binjiye mu kibikira, binjirira mu mu Muryango Indhuti z’abakene, ni mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika “Umubyeyi ugira Ibambe” ya Rutongo.
Muri uwo muhango, abanovisi umunani bagizwe ababikira, naho abandi babikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu.
Muri iyo Misa yabereyemo uwo muhango kandi wari n’umwanya wo gushimira Imana, kubera imyaka 35 Umuryango “Inshuti z’Abakene” umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 10 ishize ubutumwa bw’uwo muryango bwemewe ku mugaragaro na Kiliziya.
Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru ivuga ko abakobwa b’aba Novisi bakoze amasezerano mashya abinjiza mu Bubikira, ni Jeanne d’Arc Umuhoza wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali, Léontine Twizeyemariya wo muri Paruwasi ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, Lucie Mukamurangira wo muri Paruwasi ya Rukira Diyosezi ya Kibungo, na Marie Louise Uwayezu wo muri Paruwasi Kabgayi Diyosezi ya Kabgayi.
Abandi ni Alphonsine Uwimana wo muri Paruwasi ya Kibirizi Diyosezi ya Butare, Christine Dusengimana wo muri Paruwasi ya Munyana Arkidiyosezi ya Kigali, Clementine Uwamariya wo muri Paruwasi ya Shyorongi Arkidiyosezi ya Kigali na Florence Mukansanga wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali.
Ni mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu ari bo, Sr Denise Musabyimana wo muri Paruwasi Zaza Diyosezi ya Kibungo, Sr Francine Mukanyonga wo muri Paruwasi Nyamiyaga Diyosezi ya Butare, Sr Alice Niyonsaba wo muri Paruwasi Kabgayi, Sr Alphonsine Mukamana wo muri Paruwasi Ruli Arkidiyosezi ya Kigali, Sr Appolinarie Mukansanga wo muri Paruwasi Ruli Diyosezi ya Ruhengeli na Sr Christine Nyirandikubwayo wo muri Paruwasi Nemba Diyosezi ya Ruhengeli.
Mu butumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda, yabanje kubibutsa ko umuhamagaro wabo ari uwo bahamagawemo n’Imana bari kumwe na Nyagasani, abibutsa ko kwiha Imana atari ibintu umuntu yipangira hatarimo ibimenyetso by’Imana.
Yabasabye gushikama mu butumwa bahawe, birinda kugira ubwoba, ahubwo bakarushako kwegera Nyagasani, bamukurikira, kumuhereza barangwa no kwigomwa, birinda n’ibibazitira, ahubwo bakamenya guhitamo igikwiye.
Cardinal Kambanda yasabye ababikira bashya kwiyibagirwa bakibuka ko bariho kubw’Imana.
Cardinal Kambanda kandi yababwiye ko ubugingo bwabigaragarije muri Yezu Kristu bubabera intwaro yo guhumuriza abafite ibibazo by’ubuzima, abihebye, abigunze, abafite ubwoba, abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, n’abageze ku rwego rwo kwiheba bakaba bakwiyahura. Yababwiye ko kuba muri Kristu birenze kure ubukene n’ububabare kandi ko kwiyegurira Imana nyakuri ari ukuyikunda bakiyibagirwa mu buzima bwabo, bagasigara babereyeho Imana gusa.
Yongeyeho ati “Uku niko kwiyegurira Imana ku bw’aya masezerano, ku isonga isezerano ryo kumvira ari na rwo rufunguzo rw’andi masezerano. Bavandimwe rero ni byo tubifuriza kandi ni na byo tubasabira”.
Meya w’akarere ka Rulindo MUKAYIRANGA Judith nawe yari yitabiriye uyo muhango
Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo witabiriye uwo muhango, yashimangiye ubufatanye bukomeje kuranga Kiliziya na Leta ndetse anasaba ko bwarushaho gushinga imizi, ashima cyane uburere n’uburezi bitangirwa mu bigo by’Abihayimana Gatolika, anasaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera.
Comments are closed.