Cassa Mbungo André mu nzira zimwerekeza muri RAYON SPORT

10,838
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje ko Cassa Mbungo ari mu batozwa bari gutekerezwaho kuba basinbura Javier Martinez

Kwibuka30

Nyuma y’aho ikipe ya RAYON SPORT ihisemo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru, umunya Mexique JAVIER MARTINEZ, abakunzi b’iyi kipe ikomoka mu majyepfo y’u Rwanda bakomeje kwibaza umutoza mushya uzahabwa inshingano zo kuyitoza. Asubiza ku kibazo yari abajijwe niba Cassa Mbungu André yaba ari mubatoza Rayon Sport yakwifashiha, bwana SADATE MUNYAKAZI yagize ati:“Cassa nta biganiro twari twagirana nawe, ariko na none ni umwe mu batoza dutekereza kuba twaganira nawe akaba yahabwa inshingano zo gutoza Rayon Sport”

Biramutse bikunze CASSA MBUNGO ANDRE akaza mu ikipe ya Rayon Sport, yakungirizwa na Bwana Alain KIRASA bahoze batozanya na none mu ikipe ya Kiyovu Sport. Kuri ubu, Cassa Mbungu André yatozaga mu ikipe ya AFC LEOPARDS yo mu gihugu cya Kenya ariko akaba yarasezeye muri iyo kipe ku yari amazemo amezi 10 gusa kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019 kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe irimo, ku buryo yari amaze amezi agera kuri atanu adahembwa.

Si ubwa mbere CASSA MBUNGU ANDRÉ yifuzwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sport kuko na nyuma Robertinho, Bwana Cassa yagiranye ibiganiro na Rayon Sport ariko birangira batumvikanye neza. Cassa wasezeye ku munsi wejo abakinnyi ba AFC LEOPARDS akabasiga mu gahinda kenshi, aramutse ahawe inshingano zo gutoza Rayon Sport, azaba afite umukoro wo gufasha ino kipe ifite umubare munini w’abakunzi mu Rwanda kwisubiza igikombe cya shampiyona ndetse agakura mukeba we APR ku mwanya w’icyubahiro ndetse akazayitsinda mu mikino yo kwishyura kugira ngo ahanagure amarira y’abafana bakiri mu gahinda ko gutsindwa na mukeba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.