Meya ANGE SEBUTEGE yijeje ubufasha n’imikoranire Abikorera bo mu Karere ka HUYE

8,407

Meya w’Akarere ka Huye yijeje abikorera bo muri ako Karere bibumbiye mu rugaga PSF ubufatanye n’imikoranire n’Akarere

Mu gikorwa cyo gurora uwagombaga gusimbura Bwana MISAGO AFRODIS wari usanzwe uyobora urugaga rw’abikorera ku giti cyabo bibumbiye mu rugaga PSF, Bwana SEBUTEGE ANGE yijeje abanyamuryango b’urwo rugaga ko Akarere kazababa hafi ndetse ko ubufasha bazakenera ku Karere buzitabwaho.

Muri ayo matora, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 Bwana NZIRAGUHUNGA EMMANUEL niwe watorewe kuyobora urwo rugaga rw’abikorera ku giti cyabo. Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo rufitiye Akarere akamaro katari gato kuko rufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Leta ndetse urwo rugaga rukaba rufatwa nka moteri ifasha akarere kubasha kugera kuri zimwe mu ntego zako.

Abanyamuryango bari bitabiriye igikorwa cy’amatora

Comments are closed.