Centrafika: Leta yahakanye amakuru tavugaga ko perezida wabo arwariye mu bitaro i Kigali

5,763

Umuvugizi wa guverinoma ya Centre Afrique yahakanye byo amakuru akomeje gukwirakwiza n’batavuga rumwe na Leta avuga ko prezida Faustin-Archange Touadéra arwariye mu bitaro i Kigali.

Leta ya Centre Afrique yahakanye amakuru bivugwa ko akomeje gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe na Leta ya Bangui ko Perezida Faustin-Archange Touadéra yaba arwariye muri bimwe mu bitaro by’i Kigali nyuma y’aho aguye mu mu murwa mukuru i Bangui.

Aya makuru y’ubu burwayi n’uku kurwarira i Kigali yakwirakwijwe mu binyamakuru by’imbere mu gihugu ndetse anandikwa mu bindi bitangazamakuru mpuzamahanga bikorera imbere mu gihugu cya Centre Afrika guhera mu gitondo cyokuri uyu wa mbere.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa guverinoma ya Centre Afrique riravuga ko perezida wabo ari mutaraga ndetse ko guhera ejo kuwa mbere hashize yitabiriye akazi nk’ibisanzwe, Bwana Albert Yaloke Mokpem uvugira guverinoma yagize ati:”Ntangajwe n’ayo magambo ari gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe na Leta, iyo ni politiki yo hasi cyane, perezida ari mu kazi ke nk’ibisanzwe, ayo makuru siyo na gato”

Perezida wanyu arahari, ntabwo arwariye i Kigali barababeshya, iyo ni politiki iciriritse

Radio Ndeke Luka imwe mu zikunzwe cyane imbere mu gihugu yavuze ko ifite amakuru yizewe neza ko perezida ari mu gihugu ndetse ko baba bamubonye uyu munsi mu gitondo yerekeza ku kazi.

Comments are closed.