Central Africa: Umuyobozi w’ ihuriro ry’ingabo na Polisi bikorera mu Mujyi wa Bangui yasuye abapolisi b’u Rwanda

6,937
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, Brig. Gen Ely M’BARECK ELKAIR, Umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo na  Polisi bakorera  mu Mujyi wa Bangui Joint Task Force -Bangui (JTFB) bashinzwe kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Bangui n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 (RWAFPU1-6) bakorera mu murwa mukuru wa Bangui. Uyumuyobozi akomoka mu gihugu cya Mauritania.

Aba bashyitsi  bakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Brig. Gen Ely M’BARECK ELKAIR yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho anishimira  ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi.

Kwibuka30

Mu ijambo yagejeje ku bapolisi bamwakiriye yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa.

Yagize ati ”Ikinyabupfura, umurava no gukora kinyamwuga ni ibisanzwe ku bapolisi b’u Rwanda. Iyi myitwarire niyo ibashoboza gusohoza neza inshingano zanyu kandi mukorera hamwe nk’ikipe imwe. Uruhare rwanyu mu kugarura amahoro muri iki gihugu rurihgaragaza cyane mukomereze aho.”

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, CSP Kanyamihigo yabashimiye kuba baje kubasura bakabagaragariza ibikorwa by’itsinda ayoboye byose biganisha ku kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Central Africa. CSP Kanyamihigo yasezeranije abashyitsi ubufatanye mu gukomeza kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Abapolisi b’u Rwanda basuwe uyu munsi ni itsinda rigizwe n’abapolisi 140 (RWAPSU 1-6). Bashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu cya Central Africa ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye barimo, Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye n’abamwungiririje.

Comments are closed.