Polisi y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibinyabiziga bigera hafi 200

7,787
Inzira ibinyabiziga byafashwe na Polisi binyuramo kugeza bitejwe cyamunara  – IMVAHONSHYA
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye guteza icyamunara cy’ibinyabiziga bitandukanye birimo za moto n’imodoka bigera ku 183 byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rimenyesha rubanda ko igiye guteza cyamunara za moto ndetse n’imodoka zitandukanye bigera ku 183, ni ibinyabiziga byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye maze banyirabyo ntibaze kwishyura amande babaga baciwe na polisi mu rwego rwo kuryozwa bimwe mu byaha byo mu muhanda baba bakoze.

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera rivuga ko ibyo binyabiziga byose byagiye bifatwa muri za operations zitandukanye.

Muri iryo tangazo na none, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye yibutsa ko iyo ikinyabiziga gifatiriwe na polisi kitagomba kurenza igihe cy’ukwezi giparitse kuri polisi, kiramutse kirengeje icyo gihe, Polisi iba yemerewe kugiteeza cyamunara.

Comments are closed.