Chantal Kagame ashyizweho nk’Umuyobozi Mukuru mushya ushinzwe MTN Mobile Money

7,454

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko kubufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda bashyizeho umuyobozi mushya uhagarariye Mobile Money, Chantal Kagame.

Kuva tariki 27/04/2021 ni bwo ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyashyizeho Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda za Mobile Money witwa Chantal Kagame. Uyu muyobozi akaba yarashyizweho ku bufatanye na MTN Rwanda hamwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Chantal Kagame akaba yarashyizwe kuri uyu mwanya kugira ngo ahagararire ndetse anakurikirane ibijyanye na Mobile Money muri MTN Rwanda kugira ngo irusheho gukora neza kandi inakomeze ihange udushya.

Umushinga wa ‘Mobile Money Rwanda Ltd’ ni uwa MTN Rwanda washyizeho mu gusubiza ibibazo byo kohereza amafaranga hifashishijwe itumanaho ryayo. Indi ntego yayo ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ndetse no guha abakiriya bayo uburyo bwiza bwo kwakira no kohererezanya amafaranga mu mutekano wizewe.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yabitangaje yagize ati “Turishimye cyane gutangaza Umuyobozi Mukuru wa ‘Mobile Money Rwanda Ltd’ iri mu maboko ya MTN Rwanda imwe mu nkingi z’ingenzi abakiriya baha agaciro. Ibi birakomeza gutuma Mobile Money ikomeza gukora neza no gutera imbere kandi yihutishe ibikorwa byayo byose. Mobile Money imaze kugera kuri byinshi byiza mu myaka 10 ishize itangiye gukora”.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng’ambi

Chantal Kagame wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, yagize ati “Nishimiye cyane ko nahawe ubushobozi bwo kuyobora Mobile Money Rwanda Ltd. Gutera imbere kwa Mobile Money ni cyo dushyize imbere. Intego zacu ni ugukomeza guhanga udushya muri Mobile Money Rwanda Ltd imwe mu nkingi za mwamba za FinTech mu Rwanda”.

Chantal Kagame Umuyobozi Mukuru mushya wa ‘Mobile Money Rwanda Ltd’

Mbere y’uko Chantal Kagame agirwa Umuyobozi Mukuru wa ‘Mobile Money Rwanda Ltd’ yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Corporate Affairs muri MTN Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yatangira gukorera iki kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda. Afite uburambe bw’imyaka irenga 19 mu bijyanye n’itumanaho ndetse yanabaye Umuyobozi Mukuru muri Tigo Rwanda ushinzwe ubucuruzi kuva mu 2011 kugeza mu 2015.

Chantal Kagame wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money
Image result for MTN Mobile Money Logo

Comments are closed.