“Gusa icyiza ni uko muri bo nta Mana ibarimo, ni abantu nkanjye…” Pr Paul KAGAME.

5,563
Kwibuka30
Prezida Kagame yayoboye inama ya komite nyobozi yaguye y’ishyaka FPR Inkotanyi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, taliki ya 30 Mata 2021, Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, iyo nama ikaba yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo.

Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango bagera kuri 650 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, biteganijwe ko iyo nama igomba kumara iminsi ibiri kuko izasozwa ku munsi w’ejo kuwa gatandatu taliki ya 1 Gicurasi.

Iyo nama yibanda ku gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’umuryango RPF Inkotanyi, zashyizweho muri manda ya Perezida ya 2017-2024, imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’u Rwanda.

Kwibuka30

Perezida Paul Kagame atangiza iyo nama yasabye abanyamuryango kwimenya, kumenya inyungu zabo n’uburyo bwo kuzigeraho, abasaba kugira imyitwarire inoze kuko utayifite bizamugora kugendana n’abandi no kugera ku byo ateganya.

Perezida Kagame avuga ko abantu bazashobora kumenya ibyo bashaka n’inyungu bakeneye mu byo bakora ari byo bibayobya.
Agira ati “Abashaka gukoresha u Rwanda mu nyungu zabo iyo batabashije kubigeraho, icyo bakora ni ukubakerereza. Gusa icyiza ni uko muri bo nta Mana ibarimo, ni abantu nkanjye”.

Ni abanyamuryango bagera kuri 650 bose.

(Inama irakomeje)

Leave A Reply

Your email address will not be published.